Amakuru aramukiye mu bakunzi ba siporo hano mu Rwanda yanatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye, aravuga ko rutahizamu Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu, Amavubi, yamaze gusinyira APR FC.
Radio 10 yavuze ko iby’uyu rutahizamu na APR FC byarangiye, nyuma yo gusinyana amasezerano azarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Tuyisenge Jacques amaze igihe ari hano mu Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, ku mpamvu zagizwe ibanga.
Ku bijyanye no kujya muri APR FC, yaba Jacques cyangwa iriya kipe y’Ingabo z’igihugu ntacyo barabitangazaho, yemwe impande zombi nta n’icyo zifuza kubivugaho.
Uretse Tuyisenge Jacques bivugwa ko yamaze gusinyira imyaka ibiri APR FC, binavugwa kandi ko iyi kipe inifuza rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania cyo kimwe na Kevin Muhire umaze igihe yaratijwe muri Tala’a El- Gaish yo mu Misiri na Kevin Misr El-Makkasa yerekejemo avuye muri Rayon Sports.


