Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure

Sangiza iyi nkuru

Abashakashatsi bashingiye kuri Siyansi bakomeje impaka n’abemera iby’amadini zishingiye ku nkomoko y’ukuri y’isanzure n’uyu mubumbe w’ubururu dutuye. Ibi bishingirwa no kuba batumvikana ku nkomoko y’Isi. Abemera Imana bavuga ko ari Rurema yaremye ibyo byose, bigashimangirwa na Bibiliya aho mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 1, kuva ku murongo wa mbere harimo intambwe zose Imana yateye mu kurema Isi, ihereye ku isanzure gukomeza kugeza ku munsi wa 7 ari na wo yaruhutseho.

Abanyasiyansi bavuga iki ku ntangiriro y’Isi?

Abanyasiyansi bemera ko Isi yabayeho biturutse ku iturika ry’ikintu gito cyane (Atom) ryabereye mu isanzure mu myaka isaga miriyari 13.8 ishize.
Ibitekerezo byose bivuga kuri iyi ngingo byakusanyirijwe hamwe bikora ihame ry’iturika ridasanzwe (Big Bang theory)

Bigitangira ushobora kutumva ukuntu akantu katagaragarira ijisho gashobora guturika kakabyara ikintu kigana nk’Isi dutuye.

Isanzure rivuka mu myaka irenga miliyari 13 ryavutse ryifitemo ubushobozi bwo gukomeza gukura no guhindura ingano yaryo. Rikaba ryarabayeho binyuze mu iturika ry’ingufu n’urumuri bimwe mu bintu byabayeho mbere ku isi. Abashakashatsi bavuga ko mbere y’uko iturika ribaho, nta gihe cyabagaho, bakemeza ko ubwo iturika ryabaga ari bwo hatangiye kubarwa ibyo tuzi utu munsi nk’igihe i bahereye kuri zeru.

Muri ubwo busa, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko ariho bari akantu gato cyane ariko kuzuye ingufu(Energies) nyinshi cyane ubwenge bwa muntu budashobora kumva. Bivugwa ko ako bantu gato (Atom) karimo imbaraga zo mu bwoko bwa Danger Nuclear force , Low nuclear force , Electromagnetic force, na Gravitation force.

Izi mbaraga uramutse uzihurije hamwe ukazipima usangamo ubwoko bwose bw’ibinyabutabire bibaho ku Isi.

Bivugwa ko mu gihe gito aka kantu gato karimo imbaraga z’ubwoko bune kirimbuza kaje gushyuha cyane ku rwego ruri hejuru ya dogere selisiusi 1029
kubera iki kigero cy’ubushyuke ka kantu gato karimo, imbaraga rukuruzi zahise zitandukanya na za zindi z’amoko atatu zisigaye.

Imbaraga rukuruzi zitandukanye n’izindi kirimbuzi zose ziri mu bushyuhe buri hejuru ya dogere celisiusi 1029 byaje kubyara iturika ridasanzwe riswe Big Bang.

Umwarimu muri kaminuza ya California akaba n’impuguke mu bumenyi bw’ikirere Alexei Vladimir Filippenko, avuga kuva iturika rya Big Bang ryaba kugeza ubu isanzure rikomeje gukura.

Kugeza uyu munsi urujijo ruracyari rwose bibaza ukuntu ivuka ry’isanzure ryabayeho n’uko abemera Big Bang bamenye ko isi yabayeho biturutse ku iturika. Hari inyandiko zishobora kugufasha kongera ubumenyi ku bijyanye n’iturika rihambaye ryiswe Big Bang ushobora gusoma harimo iza Vesto Slipher 1922.

we muntu wa mbere wakoze ubushakashatsi akavumbura zimwe mu ntera ziri hagati y’imibumbe n’isanzure rya hafi. Uyu Vesto Slipher niwe wagaragaje kandi ko inyenyeri ziba mu matsinda (galaxy) menshi. Slipher yavuze ko itsinda umubumwe w’isi uherereyemo mu isanzure ryitwa inzira Nyamata( milk Way) rikaba kandi rigizwe n;inyenyere zirega miliyoni 200.

Mu nyandiko n’ibitekerezo by’umuhanga mu bumenyi bwisi George Lemaitre agaragaza ko isanzure rikura umunsi ku munsi kandi ritazigera ribihagarika.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Ubujiji bwabantu bwabantu ntimukajye mubwita ubumenyi cg ngo ni abahanga.Imana niyo yaremye isanzure irema isi nijuru hamwe natwe
    need bintu byose tureba biriho ntakintu cyabayeho byimpanuka.ese nimba batabeshya bagaragaza uruhe rugero bashingiraho bavuga uku?iyo baturikije intambi birema iki?ibiturika birangiza ,bigasenya ibiriho ntacyo birema.

  2. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Ubujiji bwabantu bwabantu ntimukajye mubwita ubumenyi cg ngo ni abahanga.Imana niyo yaremye isanzure irema isi nijuru hamwe natwe
    need bintu byose tureba biriho ntakintu cyabayeho byimpanuka.ese nimba batabeshya bagaragaza uruhe rugero bashingiraho bavuga uku?iyo baturikije intambi birema iki?ibiturika birangiza ,bigasenya ibiriho ntacyo birema.

  3. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Iki nigitekerezo cyabahakanyi kuko nabo buri gihe baba bagomba kugira icyo bavuga kuri buri kintu

  4. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Iki nigitekerezo cyabahakanyi kuko nabo buri gihe baba bagomba kugira icyo bavuga kuri buri kintu

  5. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Iki nigitekerezo cyabahakanyi kuko nabo buri gihe baba bagomba kugira icyo bavuga kuri buri kintu

  6. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    Iki nigitekerezo cyabahakanyi kuko nabo buri gihe baba bagomba kugira icyo bavuga kuri buri kintu

  7. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    nibyo koko abanyasiyanse niko babivumbuye arko ntabwo twakwirengagiza ko twese twabwiwe ndetse tukanigishwa ko twaturutse ku mana kand yaturemye ibi tukabibwirwa kand tukanabisobanurirwa na bibiliya

  8. Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
    nibyo koko abanyasiyanse niko babivumbuye arko ntabwo twakwirengagiza ko twese twabwiwe ndetse tukanigishwa ko twaturutse ku mana kand yaturemye ibi tukabibwirwa kand tukanabisobanurirwa na bibiliya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *