Mu gitondo cy’uyu wa 10 Nzeri 2020, izindi mpunzi z’Abarundi 507 zabaga mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zatashye iwazo mu Burundi.
Nk’ikindi cyiciro cyazibanjirije, izi nazo zerekeje ku mupaka wa Nemba uherera mu Karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda. Nizihagera, zirakirwa na Guverinoma y’u Burundi, zijyanwe aho zateguriwe.
Tariki ya 27 Kanama 2020 ni bwo icyiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi ziba i Mahama zigera kuri 500 zatahaga, nyuma y’inama yari yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iy’u Burundi n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR).
Iyi nama yabaye nyuma y’aho impunzi zirenga 300 zandikiye Perezida w’u Burundi kuzifasha gutaha. Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko impunzi zikomeje gusaba gufashwa gutaha ku buryo byageze tariki ya 26 Kanama 2020, izigera ku 1800 zimaze kwandikwa ku rutonde.
Perezida Ndayishimiye yakomeje ubukangurambaga busaba impunzi z’Abarundi ziri mu mahanga gutaha bagafatanya kubakira igihugu hamwe. Iziba muri Tanzania n’u Rwanda ubu ni zo ziri gutaha ku bwinshi.


