Sankara yasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Rusesabagina yita ‘Sebuja’

Sangiza iyi nkuru

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina yita Sebuja.

Nsabimana Calixte akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda n’ibyo yakoreye hanze yarwo.

Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw’uregwa ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha ibaruwa y’ubushinjacyaha, isaba ko urubanza Nsabimana aregwamo rwahuzwa n’urundi ruregwamo Nsengimana Herman wigeze gusimbura Nsabimana ku mwanya w’ ubuvugizi bw’umutwe w’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye, bigahitana ubuzima bw’abantu mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Iki cyifuzo cyamaganiwe kure n’umwunganizi mu mategeko wa Nsabimana Callixte wiyise Sankara Metre Moise Nkundabarashi, agaragaza ko bahabwa umwanya wo kwiga kuri iyi baruwa kugira ngo bitegure urubanza.

Ibi byasabye ubwumvikane hagati y’impande zombi, kuko ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko ibi atari ikibazo cyatwara umwanya watuma iburanisha rya none rihagarara.

Me Moise Nkundabarashi yasabye ibisobanuro birambuye ubushinjacyaha byo kuba imanza zombi zahuzwa maze busobanura ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ryagaragaje ko ibyaha byakozwe n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba za FLN aba bose babereye abavugizi, byose babihuriyeho bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.

Taliki ya 13 Nyakanga 2020, ni bwo uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara aheruka kugera imbere y’urukiko aho yisobanuraga ku byaha 17 akwekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo. Iki gihe mu byaha 9 byose yisobanuyeho yabyemereye imbere y’urukiko anabisabira imbabazi.

Nsabimana Callixte yasababye ko urubanza aregwamo ibyaha bitandukanye rwahuzwa n’urubanza rwa Paul Rusesabagina yita Sebuja ndetse na Herman Nsengimana kugira ngo bazafatirwe ibihano hamwe kuko ibyo bakoze babikoreye hamwe.

Ati: “Byaba byiza Ubushinjacyaha bwihutishije dossier ya databuja Rusesabagina igahuzwa n’iyanjye, ni bwo haba hatanzwe ubutabera bunoze ”

Urukiko rwagaragaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rutarashyirwa mu nshingano zabo muri rusange, ibyatumye Sankara asaba ko urubanza rwe rwatandukana n’urwa Herman Nsengimana, kuko ngo amaze igihe kinini yiregura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *