Umushoramari Frank Gashumba arasaba abakunzi ba muzika muri Uganda kubabarira Jose Chameleone no kumuha amahirwe ya kabiri nyuma yo gusaba imbabazi ko yasomye umuvandimwe we Weasel ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cye aherutse gukora.
Tariki ya 24 Gashyantare 2023 mu gitaramo cya Gwanga Mujje, Weasel na Jose Chameleone bagaragaye bari gusomana ku minwa, bituma bamwe mu bakunzi ba muzika muri Uganda batangira kunenga imyitwarire y’aba bavandimwe.
Nyuma y’imyivumbagatanyo ku mbuga nkoranyambaga, Chameleone yemeye amakosa ye maze avuga ko iki gikorwa ari “kibi” kandi ko byatewe n’ibyishimo bari bafite.
Chameleone yanditse kuri Facebook ati: “Mbikuye ku mutima, ndasaba imbabazi rubanda rusanzwe. Jye na Weasel turi abavandimwe n’abagabo bo mu muryango. Twafashwe n’ubushyuhe bw’akanya gato,”
Gusaba imbabazi kwe kwakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe baramumva abandi bakomeza kumurakarira ndetse hari n’abasabye ko yafungwa kubera ko bitari ubwambere agaragaye asomana na Weasel.
Frank Gashumba, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yemeye ko ari igikorwa kitari cyo, cyane cyane muri Afurika. Ati: “Ni bibi cyane, gusoma umuvandimwe wawe biteye ishosoni mu muco nyafurika. Ndetse birushijeho kuba bibi ko yari murumuna we. Nubwo yaba ari mushiki wawe, ntushobora kubikora.”
Gashumba yahise asaba ko Chameleone ahabwa amahirwe ya kabiri kuva yemeye amakosa kandi agasaba imbabazi gusa amubwira ko nasubira bazahita bamuca. Ati: “Icyiza ni uko yasohotse agasaba imbabazi. Reka tumuhe amahirwe ya kabiri. Niba asubiramo igikorwa nk’iki, tuzamujugunya mu kiyaga kinini cyane ”.


