Fred Ishimwe w’ imyaka 21 y’ amavuko wigaga mu ishuri rikuru ry’uburezi ryahoze ryitwa (KIE) mu ishami ry’ Uburezi n’ Icungamutungo mu mwaka wa 3, yabuze kuva ku itariki ya 10 Ugushyingo 2017, ubu umuryango uracyamushakisha ariko warahebye.
Kugirango iyi nkuru imenyekane, umwe muri bagenzi ba Fred Ishimwe witwa James ni we wabanjije kubitangaza ubwo yamaraga iminsi 4 yose atabona mugenzi we bari basanzwe babana mu icumbi ku Kimironko.
Uyu munyeshuri, James wiganaga na Fred Ishimwe amaze kubura mugenzi we yarebye mu bintu bye asanga byose bihari ndetse abonamo n’ indangamuntu ye ndetse na telefoni ye ngendanywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yahise ahamagara mushiki wa Ishimwe witwa Fiona amubaza niba adaheruka kubona musaza we, Fiona aramuhakanira ariko ahita abimenyesha ababyeyi be batuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Bagenzi be bavuga ko Ishimwe Fred yari asanzwe ari umuntu witwara neza kandi abana neza n’abandi bakaba bahangayikishijwe n’ibura rye.
Iyi nkuru ikimara kugera kuri Bwiza.com, yagerageje kuvugana n’ umuryango wa Fred Ishimwe, mushiki we Belise Irabaheta avuga ko byababereye amayobera.
Agira ati “Byaratuyobeye kugeza magingo aya ,kuko twabuze uko twabigenza, twamenye ko Fred yabuze nyuma y’ iminsi 4”.
Yakomeje kandi ashimangira ko bataherukanaga na musaza wabo ngo kuko yabaga ku ishuri ndetse ko banamuhamagaraga kuri telefoni ariko nticemo.
Amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza ko nyina wa Ishimwe Fred yabashije kubimenyesha polisi ikorera mu Karere ka Gasabo ndetse n’ Urwego rwa Polisi rushinzwe Ubugenzacyaha(CID) ariko bamubwira gutegereza ikizava mu iperereza.
Mu gushaka kumenya icyo Polisi ibivugaho, twagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, ACP Theos Badege ndetse n’ Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP. Hitayezu Richard ariko ntitwashobora kubabona,.
Hagati aho, iyi nkuru turacyayikurikirana,…

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


