Bwiza
ads

FRN iyobowe na Joseph Kabila yarashe bikomeye FARDC i Ufamandu

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kane, 15 Ukwakira 2026 saa 14:36
Iminota 1 yo gusoma
FRN iyobowe na Joseph Kabila yarashe bikomeye FARDC i Ufamandu

Igisirikare cy’umutwe wa FRN uyobowe na Joseph Kabila, cyagabye ibitero by’indege zitagira abapilote mu birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije na zo, mu gace ka Musimba/Shovu, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bitero byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Ukwakira 2026, ahagana saa cyenda z’ijoro, mu gace ka Ufamandu ya Mbere, nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd dukesha iyi nkuru kibivuga.

Amakuru iki kinyamakuru cyakuye ku bantu bo muri ako gace, avuga ko FRN yakoresheje indege z’intambara zizwi nka ‘Drones Kamikaze’ mu kurasa ibirindiro by’ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo izifasha mu mirwano.

Hari amakuru avuga ko icyo gitero cyahitanye abasirikare benshi ndetse kikangiza n’ibintu, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri icyo gitero cyangwa ingano y’ibyangijwe.

Iki gitero gishya kibaye nyuma y’icyumweru hafi kirangiye ako gace karimo ituze ugereranyije n’iminsi yari yabanje. Icyakora, umutekano muri Teritwari ya Masisi ukomeje gutera impungenge kubera imirwano ihuza imitwe n’ingabo zitandukanye ziri muri ako karere.

Ibitero byagabwe i Musimba/Shovu byongeye guteza impungenge abaturage bo mu gace ka Ufamandu ya Mbere, basanzwe bahura n’ingaruka z’umutekano cyukomeje kugaragara muri ako gace.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.