Bwiza

FRN yabohoye Kimete na Kabanju

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 17:33
FRN yabohoye Kimete na Kabanju

209853

Ingabo z'ihuriro FRN kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, zongeye kugenzura uduce twa Kimete na Kabanju, two mu misozi miremire ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye yazihanganishije n'ihuriro ry'ingabo za Kinshasa na Gitega.

Ni amakuru yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle wo mu mutwe wa Twirwaneho, abinyujije ku rubuga rwa X ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026.

Yagize iti: “Ingabo zacu zimaze kongera kugenzura mu buryo busesuye Kimete na Kabanju, nyuma y’imirwano ikomeye zarwanye n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa na Gitega.”

FRN yakomeje ivuga ko ingabo zari mu birindiro muri utu duce zatsinzwe zigata ibirindiro byazo.

Kimete na Kabanju biri mu misozi miremire ya Minembwe, mu gace ka Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kimete ni umwe mu midugudu yo mu nkengero za Minembwe, mu gihe Kabanju imaze iminsi ivugwa mu makuru y’imirwano yo ku murongo uhuza Rugezi na Kuwamabuye.

Utu duce twombi duherereye mu gace kamaze igihe kaberamo imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo Twirwaneho, ifatanyije na FRN.

Ku wa 9 Ugushyingo, mbere y’itangazo ryo kongera kugenzura Kimete na Kabanju, Colonel Rugabo yari yatangaje ko ingabo za FRN zasubije inyuma igitero cyagabwe n’ingabo za Kinshasa na Gitega ku murongo wa Kuwamabuye–Kabanju.

FRN yavuze ko ibisobanuro birambuye ku bikorwa bya gisirikare byatumye yongera kugenzura utu duce izabitangaza ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.