Bwiza
ads

FRN yafashe agace kari hafi cyane ya Uvira

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 26 Ukwakira 2026 saa 13:40
Iminota 1 yo gusoma
FRN yafashe agace kari hafi cyane ya Uvira

196690

Ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) iyobowe na Joseph Kabila, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, zafashe agace ka Kawezi kari mu bilometero bibarirwa mu 10 uvuye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba FRN bafashe aka gace mu gitondo, mu gihe ingabo zayo zimaze iminsi zihanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gace ka Rugezi, muri Teritwari ya Fizi.

Ingabo za Leta ya Kinshasa by'umwihariko iza FARDC n'iz'u Burundi zimaze iminsi zigaba ibitero kuri Rugezi, mu rwego rwo gushaka inzira yazifasha gusubira muri Point-Zéro na Minembwe.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira izo ngabo zigaruriye agace ka Kuwihene kari muri Rugezi, ariko nyuma y’amasaha umunani ziza kuhavanwa n’abarwanyi ba FRN zikizwa n'amaguru.

Ifatwa rya Kawezi ribaye mu gihe hari impungenge z’uko FRN ishobora kongera gusubira mu mujyi wa Uvira.

Ingabo z’iri huriro zari zarageze muri uyu mujyi mu Ukuboza 2025, icyo gihe zikiri mu mutwe wa AFC/M23, ariko ziza kuwuvamo nyuma y’icyumweru kimwe kubera igitutu gikomeye cya dipolomasi.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.