Gabon yongeye gutuma Abakongomani bifata mapfubyi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Gabon, Les Panthères, yaraye yongeye kubabaza imitima y’Abakongomani nyuma yo gutsinda Les Léopards ya RDC igitego 1-0.

Congo Kinshasa yari yakiriye Gabon itakigira Kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang wamaze kuyisezeramo kuri Stade des Martyrs i Kinshasa, bashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.

Abakongomani barushije Gabon ku buryo bugaragara, gusa bananirwa kubyaza umusaruro uburyo bwinshi bw’ibitego bagiye babona.

Ni Gabon by’umwihariko yageze i Kinshasa habura isaha imwe yonyine ngo umukino utangire, ifite abakinnyi 17 gusa.

Igitego cyo ku munota wa 23 w’umukino cyatsinzwe n’umutwe na Warren Babicka Shavy cyari gihagije ngo Gabon yongere gushengura imitima y’abanye-Congo, nyuma yo kubabuza kujya mu gikombe cya Afurika mu mwaka ushize.

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Hector Cupér yakoze impinduka nyinshi zirimo Samuel Bastien wasimbuye Meschack Elia, Edo Kayembe wasimbuye Jackson Muleka na Neeskens Kebano wasimbuye Chadrac Akolo; gusa ibitego bikomeza kuba ingume kugeza umukino urangiye.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda Mauritania yatsinze Sudani ibitego 3-0, ihita iriyobora n’amanota atatu.

Mu yindi mikino: Uganda yatsinzwe na Algerie ibitego 2-0 na ho Bimenyimana Bonfils Caleb afasha u Burundi kugwa miswi na Namibie igitego 1-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *