Bwiza

Gaborone: Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Botswana bayoboye inama ya JPCC

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 6 Gicurasi 2026 saa 10:27
Gaborone: Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Botswana bayoboye inama ya JPCC

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we, Phenyo Butale, Uyu munsi i Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, kuri uyu wa Kabiri i Gaborone bayoboye inama ya 2 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho y’ubufatanye (JPCC) hagati y'u Rwanda na Botswana.

Mu ijambo rye, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi anashimangira ko ari ngombwa kunoza ubufatanye mu by'ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Abaminisitiri bombi bishimiye irangizwa ry'amasezerano agera kuri atandatu y'ingenzi, aza gushyirwaho umukono mu ruzinduko rw'akazi rwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, muri Botswana kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 6 Gicurasi 2026.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.