Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu wa Juru bicaye hamwe biremamo amatsinda yo gufashanya kwikura mu bukene no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije.
Aganira na Bwiza.com, Bwana Sebatware Francisco Xaveri ukuriye itsinda ryiswe Inkeramihigo, yavuze ko ubu abaturage bo mu mudugudu wa Juru bahagurukiye kwizamura no kuzamurana hagati yabo ku buryo bifuza kuzakandagira muri 2020 bemye nta numwe usigaye inyuma.
Agira ati “Twahisemo ko yakwitwa Amasibo, mu buryo bumenyerewe nk’imvugo zikoreshwa mu gutoza Intore mu Itorero ry’Igihugu , twahisemo kandi kwishyira hamwe kw’ingo 15 dufashanya umwe ku wundi, twiteza imbere ku buryo 2020 tuzayikandiramo twemye” .
Izo ngo 15 nizo zitwa Isibo maze amasibo 3 nayo agakora icyo bise zone .
Mu mihigo ishyizwe imbere n’ayo matsinda yiswe Amasibo hari uguharanira ubuzima bwiza, aho bahuriye mu Isibo baricara bagashakira hamwe ikibazo kibagoye maze bagahagurukira rimwe bakagishakira umuti nta numwe usigaye.
Ku murongo w’imbere, aya Masibo afite intego yo kurwanya abantu botsa imyaka bayigurisha n’abamamyi aho kuyihunika, ibi bikazabafasha kwirinda ko hazongera kugwa ishyano ry’inzara yatewe n’amapfa yahangayikishije aka karere mu mwaka ushize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi aba baturage bavuga bazakurikizaho ngo ni ugukorera hamwe bagaca burundu ikibazo cy’abatagira imisarane ijyanye n’igihe kuko ngo “Isuku ariyo soko y’ubuzima “!
Francisco Xaveri arakomeza agira ati: “Hazabarurwa ingo muri izo 15 zidafite imisarane maze abagabo n’abagore bazihuriyemo dufatire hamwe ducukure tunubake mpaka iki kibazo gikemutse burundu”.
Iki kibazo nikirangira buri sibo rizishakamo abantu bafite inzu zitameze neza [ zidateye igishahuro ] maze banafatanirize hamwe gufashanya gutura heza ku buryo uzajya ahagera azajya asanga ari abasirimu gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com


