Gakenke: Abatishoboye badafite ubwiherero bagiye gufashwa kubwubaka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batishoboye bagera ku 1000 mu Karere ka Gakenke ku ikubitiro nibo bagiye gufashwa kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa muri gahunda yo kubungabunga isuku n’isukura hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse no kubungabunga ubuzima bw’umwana.

Ni kimwe mu bikorwa by’ubukanguramba bigeye gutangizwa na SFH Rwanda (Society for Family health) iterwa inkunga na Unicef bizamara amezi 2 bikazagera mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke. Biteganyijwe ko bizunganira Akarere ku bimaze gukorwa muri gahunda yo gufasha abaturage kugira ubwiherero.

Muri ubu bukangurambaga nk’uko byagaragarijwe Abayobozi bafite mu nshingano ibijyanye n’isuku n’isukura kuva ku Kagari kugeza ku Karere, hazabaho n’igikorwa cyo kwegereza abaturage ibikoresho bikenewe mu kubaka umusarane aho nibura ku rwego rw’Akagari hazaba hari umucuruzi ukorana na SFH Rwanda, uzajya ubibagurisha.

Ibi bikoresho birimo amabati, sima, imbaho n’ibindi abafite ubushobozi bakazajya bakangurirwa kubigura no kwiyubakira umusarane, abatishoboye bakaba ari bo bazaterwa inkunga mu kubona ibyo bikoresho no kubaka.

Ikigamijwe ni ukugirango abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, babashe kubikurikirana ndetse bizarambe na nyuma y’igihe ibikorwa by’umushinga bizaba bigeze ku musozo, bikazakorwa n’inzego z’ibanze zibigizemo uruhare.

Umuyobozi muri SFH Rwanda, Muhuza Imelda, yatangaje ko  mu batishoboye bazafashwa harimo abafite ubumuga, abakecuru n’abasaza n’abandi batishoboye bigaragara ko batashobora kwiyubakira ubwiherero.

Yagize ati “Icyo tuje gukora ni ukunganira Akarere ku bimaze gukorwa mu gufasha abaturage kugira ngo bagire ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo dushaka ni ugufatanyiriza hamwe ngo dushake igisubizo ngo muri Gakenke he kuba umuntu n’umwe ufite ubwiherero butujuje ibyangombwa.Twumve ko isukuku ari ikintu gikomeye mu guteza imbere igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikizakorwa ni ubukangurambaga kuko byagaragaye ko hari aho imyumvire y’abaturage ikiri hasi, tuzakora uko dushoboye tugeze ibikoresho

byo kubaka ubwiherero ku baturage, batabiherewe ubuntu ahubwo hari umucuruzi mu kagari ukorana na SFH uzajya ubibagezaho. Hazubakwa imisarane 1000 ku batishoboye barimo abafite ubumuga, abasaza, n’abandi badafite uko bameze. Inkunga bazahabwa izaba iri hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Muhuza yavuze ko abaturage bazaterwa inkunga batazahabwa amafaranga mu ntoki ahubwo bazahabwa ‘Voucher’ ihwanye n’ayo mafaranga hirindwa ko uyahawe ashobora kuyaguramo ibindi akeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwimana Catherine, yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya umwanda kuko byagaragaye ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda.

Yakomeje avuga ko Indwara zikomoka ku mwanda ziza ku mwanya wa mbere, dukwiye kuganira tukajya inama z’uko twakemura iki kibazo.Tujye inama dufate ingamba zihamye, nitugira icyo twiyemeza hari icyo tuzageraho. Gahunda ya Leta ni ukugira ngo umuturage abeho kandi neza. Kugira ngo umuturage abeho neza ni imbaraga za buri wese.

Umuyobozi muri SFH ukorera mu Karere ka Gakenke, Bwana Byiringiro James, yavuze ko aho bazashyira imbaraga ari mu kwegereza abaturage ibikoresho bakenera kandi bikazakorwa mu gihe gito aho biteganyijwe ko kubakira abatishoboye bizaba byarangiye muri Nzeri uyu mwaka hagakomeza ubukangurambaga mu baturage bose.

Yasobanuye ko Umusarani wujuje ibyangombwa ugomba kuba utandukanya umuntu n’umwanda, ushobora kutinjirwamo n’isazi, utinze neza ku buryo utariduka ngo uteze impanuka, hejuru y’umwobo hari isuku, udasangiwe n’abandi, ukinze kandi usakaye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *