Gakenke: Inzego z'ibanze zasobanuriwe ibisabwa ngo umuturage agire uruhare mu miyoborere

Sangiza iyi nkuru

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’Akarere ka Gakenke ku bufatanye na OXFAM yagenewe abayobozi b’Imidugudu igize Umurenge wa Busengo na Mataba ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyo Mirenge basabwe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira uburengazira bwabo mu kugira uruhare mu miyoborere n’Iterambere.

Seraphine Sifa Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ko kugira ngo abaturage bagire uruhare rufatika mu miyoborere n’iterambere ryabo ndetse n’iry’Igihugu, hakenerwa ibintu by’ingenzi 3,

Ubuyobozi bukorera mu mucyo bufasha abaturage kugira uruhare mu bikorwa no gufata ibyemezo, Uburyo bunoze bwo guhana amakuru hagati y’abaturage n’abayobozi, Uburyo bunoze bwo kumenyesha abaturage uruhare n’inshingano byabo nk’abafatanyabikorwa ku rwego rungana n’urwo abayobozi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madamu Uwimana Cathèrine yasabye abitabiriye amahugurwa kuba ba ndebereho kugira ngo batange serivisi nziza kandi babere abaturage urugero rwiza hamwe no kuragwa n’isuku haba ku mubiri ndetse no mu ngo.

capture

Nizeyimana Etienne umuyobozi w’Umudugudu wa Busengo avuga ko biyemeje gukorera abaturage babagezaho serivisi nziza nta gusiragiza umuturage kuko aribo fondasiyo ya Guverinoma bagomba gutegurira Igihugu cyabo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Abitabiriye amahugurwa biyemeje kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira uburenganzira bwabo mu kugira uruhare mu miyoborere no kwishakamo ibisubizo, kubaka umuco wo guharanira inyungu rusange kurusha inyungu bwite, kurangwa n’ubunyangamugayo, gukumira no kurwanya ruswa, kubaka ubufatanye n’abaturage, sosiyete civile n’abikorera no gutoza abaturage umuco wo kwishakamo ibisubizo bamenya ibibazo bafite kandi bakabishakira ibisubizo bafatanyije n’Inzego z’Ubuyobozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *