Abaturage b’Umurenge wa Mataba, mu karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru ari nawo mu mirenge 19 igize akarere wari utaragezwamo amashanyarazi, barishimira ko babonye umuriro w’amashanyarazi bakikura mu icuraburindi.
Aba baturage bo mu Murenge wa Mataba bakaba biyemeje gukoresha amashanyarazi bahawe vuba mu bikorwa by’iterambere.

Nyuma yo guhabwa amashanyarazi abaturage batangaje ko biteguye gukora imishinga ibateza imbere irimo gutangiza inzu zitunganya imusatsi, ibyuma bisya imyaka, gusudira inzungi, amadirishya n’ibindi.
Umurenge wa Mataba niwo wari usigaye mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke utaragerwamo amashanyarazi, kugeza ubu imirenge yose ikaba ifite umuriro.

Abaturage basabwe gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo begerejwe, basabwa kandi kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.


