img-20230122-wa0019.jpg

Gakenke: Urubyiruko rwibukijwe ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’umutekano muke

Sangiza iyi nkuru

Biciye mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup 2022-2023”, abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, basabwe kwiteza imbere, kwita ku isuku, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, kwirinda gusambanya abana, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko aribyo ntandaro y’umutekano muke.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa “Umurenge Kagame Cup ” mu murenge wa Rusasa mu nsanganyamatsiko igira iti ” Twitabire imikino, twimakaza imiyiborere myiza no guteza imbere umuco wo guhiga no kurushanwa.”

Ni amarushanwa yatangijwe tariki ya 21 Mutarama 2023 mu karere kose ka Gakenke ariko ikinyamakuru Bwiza cyabashije kugera ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Rusasa ahabereye imikino y’umupira w’amaguru yahuje amakipe y’abahungu n’abakobwa b’imirenge ya Rusasa na Muzo maze basoza ikipe y’abakobwa ba Rusasa itsinze iya Muzo ibitego bine kuri bitatu (4-3) kuri Penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu gihe ikipe y’abahungu na none ya Rusasa yigaranzuye iya Muzo ku bitego bitatu k’ubusa (3-0).

Aganira na Bwiza, Visi Meya Uwamahoro yavuze ko amarushanwa ya Kagame Cup ari gukorerwa ku rwego rw’imirenge yose igize akarere kandi ko abaturage bayishimiye kuko ngo bayakesha imiyiborere myiza.

Yagize ati: “Muri rusange , aya marushanwa ya Kagame Cup ari ku rwego rw’imirenge kandi bigaragara ko abaturage bayishimiye kubera bayakesha n’imiyonorere myiza, aho abaturage bagomba guhiga mu midugudu no mu tugari (buri rugo rukagira ikayi y’imihigo) cyane ko guhiga mu karere kacu ka Gakenke twabigize umuco nkuko twabigaragaje mu bwisungane mu kwivuza, tukesa uyu muhigo turi ku 100% kandi turi n’aba mbere mu gihugu. Uretse n’ibyo n’Ejo heza nabwo nitwe twaje ku isonga mu gihugu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubukangurambaga buzakomeza gukorera muri aya marushanwa, abaturage basabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, gusambanya abana, kurwanyan ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kuko aribyo bitera amakimbirane n’umutekano muke.

Yagize ati: “Muri aya marushanwa tuzahatangira ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, gusambanya abana , kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, tugomba kandi gukangurira abaturage kugira isuku aho bari hose, ku myambaro no ku mubiri ariko na none tugasaba ko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe hagize nk’abahohoterwa cyangwa se abana basambanijwe kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse (kujyanwa kwa muganga, kuri Isange One Stop Center) cyane ko n’inzego zihari zirimo CNF, inshuti z’umuryango kugira ngo n’abasambanijwe ku ngufu n’abarwayi b’agakoko gatera Sida bahabwe imiti ku gihe.”

Akarere ka Gakenke kagizwe n’imirenge 19 ni ukuvuga ko ku munsi wa mbere hasigayemo amakipe 10 azakomeza guhatana kugeza hasigayemo imwe izahatana ku rwego rw’intara , gutyo gutyo kugeza no ku rwego rw’igihugu.
img-20230122-wa0019.jpg
img-20230122-wa0021.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *