Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’Umudipolomate wayo warasiwe muri USA

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’umudipolomate wa Gambia,yarasiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Polisi ya Georgia mu gitondo cyo kuwa 29 Gicurasi 2020, ashinjwa gusagararira inzego z’umutekano.

Polisi yo mu mujyi wa Senville ivuga ko Momodou Lamin Sisay w’imyaka 39 y’amavuko yazamuye imbunda ye akarasa ku ba polisi na bo bamurasa birwanaho ahita apfa, gusa ibi bikamaganirwa kure n’umunyamategeko Abdul Jaiteh w’umuryango wa Sisay.

Ubu busabe bwa Gambia buje nyuma y’amagambo atandukanye abaturage b’iki gihugu banditse ku mbuga nkoranyambaga, bakinenga kutagira icyo gikora mu maguru mashya ku rupfu rw’akarengane umuturage wa Gambia yahuye na rwo.

Madi Jobarteh usanzwe azwiho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Gambia, yatangije inyandiko isinyweho n’abantu batandukanye(petition) igamije kwerekana akababaro abaturage batewe n’urupfu rwa Sisay, ikazashyikirizwa ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu murwa mukuru i Banjul kuri uyu wa Mbere ndetse ‘Guma mu Rugo’ yaba yadohowe hakanakorwa imyigaragambyo kuri iyi ambasade.

Umubyeyi w’uyu muhugu wishwe,bLare Sisay yakoreye Umuryango w’Abibumbye mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Aganira na Fatu Network, ikinyamakuru cyo muri Gambia, yavuze ko umuhungu we yakundaga gusenga cyane ngo kuko amasengeaho 5 yose abayisilamu basenga yayakoreraga mu musigiti. Yagize ati: “Nta myitwarire iteje impungenge nari muziho,nta hohoterwa iryo ari ryo ryose yishoragamo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Gambia yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gusaba amasaderi wa Gambia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuganira n’impande bireba zirimo n’inzego za Leta bagashakira Sisay ubutabera binyuze mu iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.

Urupfu rwa Momodou Lamin Sisay ruje mu gihe cy’imyigaragambyo imaze iminsi muri Leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi wo muri Leta ya Minneapolis.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’Umudipolomate wayo warasiwe muri USA
    Abazungu bazira abirabura gusa imana igjye itubahafi

  2. Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’Umudipolomate wayo warasiwe muri USA
    Abazungu bazira abirabura gusa imana igjye itubahafi

  3. Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’Umudipolomate wayo warasiwe muri USA
    Abazungu bazira abirabura gusa imana igjye itubahafi

  4. Gambia irasaba iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umuhungu w’Umudipolomate wayo warasiwe muri USA
    Abazungu bazira abirabura gusa imana igjye itubahafi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *