Gare nshya ebyiri zigiye kubakwa i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kunoza Umujyi wa kigali no kugabanya urujya n’uruza mu mujyi rwa gati, hagiye kubakwa gare ebyiri nshya: i Gahanga n’i Rusororo, zizajya zikoreshwa cyane n’abagenzi n’imodoka bivuye mu ntara mu gihe Gare ya Nyabugogo nayo izongera kubakwa.

Mu kiganiro na RBA, Dr. Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ” Izo gare zari ziteganyijwe mu rwego rwo koroshya imigenderanire mu Mujyi wa Kigali. Harimo Gare ya Nyabugogo, turi gushaka uko yakubakwa (…).

Mpabwanamaguru avuga ko Gare za Rusororo na Gahanga, zizubakwa kugira ngo abava mu Ntara y’Iburasirazuba bagere mu Mujyi wa Kigali borohewe, bigabanye abantu benshi mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umujyi wa Kigali kandi ufite umushinga w’ubwikorezi budahumanya ikirere bushingiye ku magare, aho azajya ahererekanywa n’abantu batandukanye.

Muri ubu buryo umuntu azajya akoresha igare, namara kugera aho agiye arisige, undi arikoreshe, gutyo gutyo.

Dr Mpabwanamungu avuga ko uburyo bwo gutwara abantu bukwiriye kunozwa kuko biteganyijwe ko abantu baba mu Mujyi wa Kigali bazava kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bakagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 mu myaka ya 2040 ishyira 2050.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *