Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri kumva ubujurire bw’abavandimwe babiri baba mu Bubiligi bashinja mubyara wabo kwigarurira ubutaka bw’umuryango wabo.
Abajuriye batsinzwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mbere yo kujuririra Urukiko Rukuru, bavuga ko mubyara wabo yabeshye ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akigira nk’aho ari we ukwiye gusigarana imitungo.
Aya makimbirane ashingiye ku butaka akaba arimo Immaculée Mukamuhirwa na Pierre Celestin Muhirwa barega mubyara wabo, Fabien Niyonsenga amaze imyaka igera kuri 20.
Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 18 Ukwakira 2018, urukiko rwabwiwe ko mu 1999 ubwo Mukahirwa yabonaga visa yo kujya mu Bubiligi, mubyara we yatangiye inzira yo kwandikisha ikibanza kiri mu Mudugudu wa Matwari, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, mu Kagali ka Masoro.
Ni ubutaka Mukahirwa avuga ko bwaguzwe na se wapfuye ubwo yari umukozi wa minisiteri y’urubyiruko ku mafaranga 20,000 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukahirwa agira ati: “ Twitaye kuri uyu musore, tumwishyurira buruse ya kaminuza, ariko reba ibyo atwituye. Twavuye mu Bubiligi kubera kayo marangamutima y’umuryango yo gutabara ikibanza ari nabwo butaka bwonyine twita mu rugo ,”
Mukahirwa akomeza avuga ko mubyara wabo yagendaga abwira abantu ko bapfuye muri jenoside, “ ariko uko twavuganaga yatwumvishaga ko ari kwita kuri buri kimwe. Ntitwari tuzi imigambi ye mibisha .”
Nk’uko iyi nkuru dukesha KTPress ivuga, ngo Niyonsenga utari ufite abamwunganira yabwiye urukiko yiyandikishijeho ubwo butaka nyuma y’aho umuryango ugabaniye umurage w’umuryango bagafata icyemezo ko ubwo butaka avuga ko se yari yaraguze bumwandikwaho.
Niyonsenga akaba avuga ko nyuma ya jenoside yahise yigaragaza mu buyobozi akemeza ko ikibanza ari cye yarazwe na se.
Yongeyeho ko mu 2010 ubwo habagaho kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa byabwo, nawe yagiye mu murongo akabivana ku rwego rw’umudugudu akabigeza ku rwego rw’akarere akagaragaza ko ubutaka ari ubwe ndetse akaba afite ibyemezo bya nyabyo.
Umucamanza wari uyoboye urukiko yavuze ko abareze badahakana ko ibyangombwa bya mubyara wabo ari umwimerere, ariko impungenge bafite akaba ari uko Niyonsenga yabeshye kugirango agirwe nyir’ubutaka.
Ubuhamya bushya bwatanzwe mu rukiko bukaba buvuga ko nyina wa Niyonsenga ariho mu gihe yari yarabanje kuvuga ko ari we wenyine warokotse mu muryango wabo. Murumuna we nawe akaba yari ari mu rukiko.
Ku ruhande rwaryo, ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside, IBUKA, rivuga ko ikibazo cy’aba bavandimwe batatu ari kimwe mu bibazo byinshi bamaze imyaka 24 bahura nabyo.
Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye, akaba avuga ko ibibazo nk’ibi ari byinshi kandi biri mu bwoko bwnshi nk’abafite aho bahuriye n’imiryango bagurisha imitungo y’abana barokotse bagira ngo barareze abo bitwa ngo ni abarinzi babo bakavuga ko batabazi.
Ahishakiye yanavuze ko hari n’abarokotse jenoside batazi inkomoko yabo kubera ko baba barakuwe mu bigo by’imfubyi ugasanga abo bafitanye isano bashaka kwigaruria imitungo yabo bahakana ko hari isano bafitanye.
U mwaka ushize Minisitiri w’Intebe akaba yarashyizeho itsinda rigomba kugaruza ubutaka bugera ku 1000 bwigaruriwe n’abo mu miryango cyangwa abaturanyi b’abarokotse jenoside mu gihugu hose.


