Gasabo: Babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura ba za moto batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri, kuri uyu wa Gatanu itariki 05 Mata, batawe muri yombi na polisi bavugwaho kuba mu gatsiko k’abajura ba za moto mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yavuze ko abatawe muri yombi ari Jean Nshimiyimana n’undi witwa Niyonsenga bakunze kwita Rukara. Kuri ubu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gisozi.

Mu kubata muri yombi kandi, hafashwe moto ifite puraki RC 298 G aba bavugwaho kwiba.

CIP Umutesi ati: “Kuwa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe, Nshimiyimana na Niyonsenga bivugwa ko basanze moto aho yari iparitse mu Mudugudu w’Umurava, mu Kagali ka Ruhango, muri Gisozi maze bakayiba.”

Ku bufasha bw’abaturage, ngo abantu ba mbere bakekwa bahise bamenyekana, barakurikirwa, maze mu kubakurikira bakorera impanuka aho bafatiwe. Aba ngo bakaba baranakomerekeye muri iyi mpanuka byoroheje.

Hagati aho, izindi moto 2 zifite puraki, RC 069Z na RC 535U, abari bazitwaye basanzwe nta cyangombwa na kimwe bafite, nazo zafatiwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.

CIP Umutesi ati: “Turacyashaka kumenya niba izindi moto 2 zafashwe nazo zaribwe kubera ko abari bazitwaye nta cyangombwa na kimwe bari bafite kijyanye na motos.”

Aba bari bazitwaye nabo hagati aho bakaba baratawe muri yombi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *