Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Gasabo dosiye bukurikiranyemo umugore witwa Mukamazimpaka Chanitta ukekwaho kwica umugabo we witwaga Ndahimana Callixte afatanyije na basaza be.
Abaregwa imbere y’ Ubushinjacyaha bemera icyaha bagasobanura uburyo bafatanyije kwica Nyakwigendera. Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa ku wa 05 Nzeli 2019.
Mukamazimpaka Chanitta yashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko na Ndahimana Callixte, bakaba batuye mu Mudugudu wa KABUHUNDE I, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Mukamazimpaka akurikiranyweho kuba afatanyije na basaza be aribo Habimana Francois na Kamayirese Janvier, ku itariki ya 19/08/2019 mu gihe cya saa saba z’ijoro (01h00) barishe umugabo we witwa Ndahimana Callixte bamusanze mu rugo rwe aryamye.
Nk’uko Ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo, ngo kuri iyo tariki, nk’uko bari bamaze iminsi bategura umugambi, Habimana Francois na Kamayirese Janvier bageze ku gipangu cya Ndahimana Callixte ku masaha yavuzwe haruguru bahageze bahamagara mushiki wabo ariwe Mukamazimpaka, arabyuka arakingura binjira mu cyumba bagwa gitumo muramu wabo Ndahimana aryamye maze Mukamazimpaka afata amaguru y’umugabo we, Kamayirese Janvier afata amaboko naho Habimana Franà§ois afata umutwe amutera icyuma mu ijosi arapfa.
Nyuma yo kumwica abaregwa bose bahise bafatanya kumuterura bamushyira mu modoka ye Carina E ifite plaque RAB 391J yari iparitse hanze mu gipangu baramujyana imodoka bayisiga mu muhanda hagati y’ibipangu bibiri biherereye mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, ho mu Karere ka Gasabo aho yabonywe bukeye.
Ibikorwa bakoze bikaba bigize icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


