Gasabo: Inkumi yaciriweho ikariso muri ‘gheto’ y’umusore wananiwe kwishyura Frw 2,000

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2022 ahagana saa mbiri z’igitondo, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, bivugwa ko yaciriweho ikariso muri ghetto y’umusore, nyuma ngo waje kumusambanya ku gahato kuko kumwishyura Frw ibihumbi bibiri byari bimunaniye.

Hanga yakurikiranye iyi nkuru ivuga ko abantu bahuruye ari benshi baje kwihera ijisho iyo ghetto umusore arimo imbere mu nzu, umukobwa yicaye hanze hategerejwe imodoka y’umutekano ngo ijyane aba bombi kuri RIB.

Biravugwa ko uyu mukobwa yagiye muri ghetto y’uyu musore ajyanywe n’umudamu witwa Carine.

Mu gihe bamwe bavuga ko uyu musore yahuye n’akaga ko yagombaga kwishyura ibihumbi bibiri ntiyayatanga bikaba byaba intandaro yo kugwa mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato nk’uko ari icyaha gihanwa mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire mu butumwa bugufi yavuze ko ataramenya iby’ayo makuru.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gasabo: Inkumi yaciriweho ikariso muri ‘gheto’ y’umusore wananiwe kwishyura Frw 2,000
    ibyobintu ko numva aramahano gusa inzego zumute kano nizigenzureneza ko nizirebe icyakorwa

  2. Gasabo: Inkumi yaciriweho ikariso muri ‘gheto’ y’umusore wananiwe kwishyura Frw 2,000
    ibyobintu ko numva aramahano gusa inzego zumute kano nizigenzureneza ko nizirebe icyakorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *