Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo, yishe irashe abantu babiri bagerageje kuyirwanya nyuma yo gufatirwa mu cyuho batwaye televiziyo [flat screen] nini yo mu bwoko bwa SONY bikekwa ko bari bibye.
Mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ni bwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ya pouces [inches] 32.
Amakuru avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma n’umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z’umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.
Abishwe barimo Nsengiyumva Alexis w’imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera na mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.
Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.



2 Responses
Gasabo: Polisi yarashe abajura babiri bagerageza kuyirwanya
Abajura nk’abo babari nabicanyi,kuko bakubonye nawe ntibagusiga URI muzima,kdi barakabije muriy’iminsi.Nicyo cyabashobora,Aho nisawa
Gasabo: Polisi yarashe abajura babiri bagerageza kuyirwanya
Abajura nk’abo babari nabicanyi,kuko bakubonye nawe ntibagusiga URI muzima,kdi barakabije muriy’iminsi.Nicyo cyabashobora,Aho nisawa