Mu murenge wa Gisozi, mu Kagari ka Musezero, mu Mudugudu wa Kagara, ho mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gicurasi 2021 ubuyobozi bwabyutse busenyera umuturage witwa Uwera Jean Pierre buvuga ko yubatse mu buryo butemewe, mu gihe inzu ivugwa yari imaze imyaka isaga 20 nk’uko bamwe mu baturage babitangarije Bwiza TV ubwo yageraga aha. Ubuyobozi bwo buvuga ko inzu yasenywe ari iyo yometse nyuma ku yari isanzwe.
Uyu muturage wasenyewe yatangarije Bwiza TV ko ibikorwa bye byasenywe bihamaze igihe kirekire, akemeza ko intandaro yo gusenyerwa ari amakimbirane amaze igihe hagati ye n’abayobozi barimo umuyobozi w’umudugudu witwa Epimaque Mudahemuka ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero.
Uwera avuga ko yagerageje kugeza ikibazo cye ku nzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali ndetse na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kubw’akarengane avuga ko abona akorerwa n’izo nzego.
Uyu yashyize mu majwi bamwe mu bayobozi abashinja kumwaka amafaranga adasobanutse, gukora inyandiko z’impimbano zivuga ko hari abamureze.
Uyu muyobozi witwa Udahemuka Epimaque yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo avugwamo avuga ko adashobora kuvugana n’itangazamakuru ku murongo wa telephone. Ati “ Njye nkunda kuganira n’itangazamakuru turebana amaso ku maso.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Leoncie Mukankurunziza, yatangarije Bwiza ko uyu mugabo yari afite inzu imaze igihe ihari, ariko akongeraho akandi kazu yubatse adafite uburenganzira ari nako basenye kuri uyu wa Mbere.
Yabajijwe kandi ku makimbirane bivugwa ko yaba afitanye na Uwera, abitera utwatsi.
Kurikirana inkuru irambuye muri iyi video
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


