Ringuyeneza Jean Bosco wari ufite umugore n’umwana umwe, atuye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, aravugwaho kwiyahura kubera agahinda ko kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu mugozi wari umanitse muri ‘salon’ yapfuye, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, nk’uko byatangarijwe Yongwe TV yageze ahabereye iyi nkuru.
Mu gahinda kenshi, nyina wa Ringuyeneza yemeje ko umuhungu we w’imfura yiyahuye, abitewe n’agahinda yagize ubwo yari amaze kwangirwa kujyana na we ahabereye ubu bukwe kubera ko yari yasinze kandi urugo bagombaga kujyamo ari urw’abatanywa ibinyobwa bisembuye.
Ati: “Naramubwiye ngo nabe aretse, inzoga nizimushyiramo tuzongera tujyane. Ubwo tumusiga tubona nta kibazo. Ubwo rero ibyaje guhinduka nyuma, baratubwiye ngo ariyahuye. Ni umwana nakundaga cyane, sinifuzaga ko yagira ibibazo, ariko ni uko byagenze, isaha ye yari iyo ngiyo.”
Undi agira ati: “Yari mu bantu biteguraga, mbona ari kwishyushyashyushya ngo agende. Ntabwo Ringuye yabashije kugenda, yarasigaye. Abenshi bavugaga ko yababajwe n’uko atagiye ariko biragoye kureba mu bwonko bw’umuntu ngo ufate umwanzuro ngo yiyahuye azize iki.”
Abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bageze muri uru rugo, bajyana umurambo wa Ringunyeneza mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.


