Gasabo: Umwana w’umunyeshuri yishwe na mugenzi we amukubise ingumi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yatanzwe n’abatuye ahitwa mu Birembo bya Bumbogo mu gace bakunda kwita ku Byapa mu karere ka Gasabo, avuga ko mu masaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, umwana w’umunyeshuri yishe mugenzi amukubise ingumi nyuma yo kurwana nawe bapfuye umwembe yari yakuye mu gikapu cy’uwo munyeshuri wapfuye.

Umwana wakubise mugenzi we biganaga ku ishuri iibanza rya Ngara mu kagari Ngara mu Murenge wa Bumbogo bivugwa ko yakuye umwembe mu gikapu cya mugenzi we nawe abibonye amukubita urushyi nawe ahita amukubita ingumi yitura hasi.

Abarezi bo kuri icyo kigo bamenye ko uwo mwana akubise mugenzi yitura hasi, nabo bahamagaza imbangukiragutabara kugira ngo ajyanwe kwa muganga ariko imbangukiragutabara ihageze basanga yapfuye.

BWIZA yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo, tuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikowa w’uwo Murenge, Nyamutera Innocent, nawe yemeza aya makuru ariko avuga ko byinshi kuri aya makuru byasobanurwa n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *