Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama 2021 bwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Nsengimana Damien ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukecuru witwaga Uwimana Pelagie amutemaguye.
Uregwa ari we Nsengimana Damien atuye mu Mudugudu wa Nyakirehe, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Icyaha uregwa akurikiranweho cyakozwe Ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we akamukubita, akamuhungira ku muturanyi wabo w’umukecuru witwaga Uwimana Pelagie aharara iminsi itatu.
Ku munsi wa Kane, Damien yateye urugo rw’uyu mukecuru ari nijoro, ahageze yica urugi yinjira mu nzu asangamo umukecuru wenyine abaza aho umugore we ari aramubura kuko umugore yamwumvise agahita asohoka agakizwa n’amaguru.
Abonye abuze umugore we nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga, Nsengiyumva yahise atangira gutemagura uwo mukecuru ( Uwimana Pelagie) wari wacumbikiye uwo mugore we, aramucocagura umubiri wose akoresheje umuhoro, kugeza ashizemo umwuka.
Ubwo yagezwaga mu rukiko, uregwa yemeye icyaha asobanura n’uko yagikoze, kuri uyu wa 29 ubushinjacyaha bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki ya 04 Gashyantare 2021.
Nsengiyumva Damien akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



2 Responses
Gasabo: Uwatemaguye umukecuru akamucamo uduce yasabiwe icya burundu
Turambiwe ubwicanyi bwaburigihe! Leta nifate izindi ngamba kabisa!
Gasabo: Uwatemaguye umukecuru akamucamo uduce yasabiwe icya burundu
Turambiwe ubwicanyi bwaburigihe! Leta nifate izindi ngamba kabisa!