Gashumba aravumira ku gahera Micho

Sangiza iyi nkuru

Ikimenyabose agakora no kuri TV, Sheila Carol Gashumba, ari kuvumira ku gahera umutoza Micho wigeze gutoza Amavubi nyuma yo kwanga ubusabe bwe.

Gashumba mu buryo butazwi ko yahuye na Micho, yari yamusabye ko yahamagara umukunzi we, Rickman Manrick muri Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Hari amakuru ko Gashumba yagiye kureba Micho yigize nk’umu-agent, amugezaho ubusabe gusa Micho arabyanga, asaba uyu musitari ahubwo kuba yaba umu-agent mu buryo bwa nyabwo.

Ibi ngo byabaye kuwa Gatanu muri imwe muri resitora iri i Kampala. N’ubwo bimeze bityo, hari ibyo Gashumba yahishuye byabaye hagati yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati ” Nahuye bitunguranye n’umutoza wa Uganda Cranes muri resitora ejo hashize, ndamwegera ampa iminota mike y’igihe cye mu gihe yarino mu yindi nama. Yambwiye ko nagerageza kuba umu- agent.”

Gashumba yavuze ko Micho yamusabye kugana amasomo yo kuba umu-agent, akava ku byo gusabira umwanya umukunzi we wibereye muri Suwede.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *