Ikipe ya Gasogi United yageze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera APR FC kuri penaliti 4-3.
Iyi kipe ya Kakooza Nkuliza Charles yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Ni nyuma y’ubanza na bwo yari yaguyemo miswi 0-0.
APR FC yihariye igice cya mbere cy’umukino mu bijyanye no guhererekanya umupira, irema uburyo buke bw’ibitego butagize icyo bubyara.
Gasogi ku rundi ruhande yagiye ibona uburyo bukomeye mu minota ya nyuma y’umukino, biba ngombwa ko APR igenda irokorwa n’umunyezamu Pahvel Ndzhila.
Nyuma y’iminota 180 y’umukino nta kipe yinjije igitego mu izamu ry’iyindi, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti maze Gasogi ikomeza kuri 4-3.
Ruboneka Jean Bosco wateye umutambiko w’izamu penaliti ya mbere na Victor Mbaoma wahushije iya nyuma ni bo bafashije Gasogi United kugera muri ½ cy’irangiza.
Iyi kipe izahura na Police FC yasezereye Gorilla FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1, mu gihe undi mukino uzahuza Rayon Sports yasezereye Vision FC na Bugesera FC yasezereye Mukura VS.


