Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 yagize Gatabazi Jean Marie Vianney usanzwe ari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuje Prof. Shyaka Anastase.
Ni mu gihe Gasana Emmanuel wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuva mu 2018 kugeza muri Gicurasi 2020 yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Gasana Emmanuel asubijwe ku nshingano ya Guverineri w’Intara
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Soraya Hakuziyaremye wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye Dr. Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Beata Habyarimana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dancilla Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Kayitesi Alice wari Guverineri w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo yemezwa nka Guverineri mu buryo budakuka.

4 Responses
Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gasana yongera kuba Guverineri
nibyiza cyane
Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gasana yongera kuba Guverineri
nibyiza cyane
Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gasana yongera kuba Guverineri
Twishimiye cyaane abo bayobozi bacu abinjiye mu nshingano nshya tubifurije ishya n’ihirwe imihigo irakomeye kandi irakomeje. Que le bon Dieu benu son Excellence le president de la Republique du Rwanda , que le bon Dieu benu notre belle Pays