Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karururuma, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, basanze uwitwa Hagenimana Vedaste ufite imyaka 36 amanitse mu mugozi yapfuye.
Bamwe mu baturage barimo abamubonye akimanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuriyemo ,yavuze ko bahurujwe n’umugore w’uwapfuye ababwira ko afite ubwoba yatewe no gusanga umugabo we yinjije urwego mu nzu yakoresheje yimanika.
Yagize ati” Umugore we yaje kuduhuruza atubwira ko yabyutse agasanga umugabo we yinjije urwego mu nzu kandi ntakibazo inzu yari ifite”.
Umugore wa nyakwigendera w’uwapfuye yabwiye B Plus Tv ko, yabyutse ajya hanze hanyuma atungurwa no gusanga umugabo we batari bakibana mu nzu kuko hashize imyaka 14 batabana , yaje mu nzu akahegeka urwego, noneho amuvugishije undi aramwihorera akeka ko yasinze bituma ajya guhuruza abaturanyi bahageze bamubwira ko yamaze gushiramo umwuka bahita batabaza ubuyobozi.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo yigeze gukata urutoki rwe arukuraho ararujugunya .


