img-20201009-wa0053.jpg

Gatsibo: Abasenyewe n’imvura barasaba gutabarwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu murenge Kiramuruzi mu Kagari k’Akabuga barasaba ubuyobozi n’abagiraneza kubagoboka bakabaha ubufasha kuko inzu zabo zasenyutse ndetse ibikoresho byabo bikangirika.

Imvura yarimo umuyaga n’urubura ni yo yasenyeye abaturage, ikaba yaguye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.

Mukatinda Christine utuye mu Kagari k’Akabuga yabwiye Bwiza.com ko bahuye n’akaga kubera imvura yamusenyeye inzu y’amabati 30 ndetse ibikoresho byarimo bikangirika

Yasabye ubufasha Leta akavuga ko yifuza gusanirwa inzu ye yangiritse

Aragira ati: “Ndasaba ubufasha igihugu, nsaba ko bamfasha kunsanira inzu nkabona aho mba n’umuryango wanjye kuko baducumbikirije ariko dukeneye ko badusanira inzu tukayisubiramo.”

Byakumukama Twaha utuye mu Kagari k’Akabuga yemeza ko imvura yabasize iheruheru, agasaba ko bafashwa gusanirwa inzu zabo ndetse bagahabwa ubufasha bwo kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho

Yagize ati: “Imvura yaguye iradusenyera ku buryo ibisenge byavuye mu ku nzu bikaguruka, ibiresho byo mu nzu nabyo byangiritse cyane. Turasaba ko baduha isakaro tukanafashwa kubona ibikoresho twifashisha kuko ibyo twari dufite amazi yabyangije ku buryo hari ibiryamirwa n’imyenda byagiyeho ibyondo rwose mudukorere ubuvugizi badufashe ”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi bwemeza ko abasenyewe n’imvura ari abagera kuri 35 ndetse bafashijwe kubona aho bacumbikirwa nk’uko byemezwa na Vestine Yankurije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi

Agira ati: “Imvura yaguye yasenyeye imiryango 35 tugari dutatu. Icyo twakoze tumaze kubimenya, twagiye guhumuriza abaturage tunabashakira aho bacumbika kandi tugiye gushaka uburyo twabakorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko haboneka isakaro tubafashe kubasanire twafashije umuganda kandi tunubuhiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

Uretse umurenge wa Kiramuruzi, amakuru dukesha abaturage n’abo mu murenge wa Kiziguro basenyewe n’iyo mvura ivanze n’umuyaga.

Twagerageje kubaza umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo dushaka kumenye imibare y’ibyangijwe byose ariko ntiyitaba telephone amenyesha umunyamakuru ko ari mu nama.

Uretse kuba imvura yasenyeye abaturage hari umusore wakomeretse ubu urimo kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro.

img-20201009-wa0053.jpg

img-20201009-wa0058.jpg

img-20201009-wa0045.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *