Gatsibo: Abayobozi bahawe umukoro wo guhatanira umwanya wa mbere mu mihigo

Sangiza iyi nkuru

Mu nama ya komite mpuzabikorwa yahuje abayobozi bose guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’akarere, Guvereneri Mufulukye yabasabye gukorera hamwe bakazesa imihigo ku gipimo kizatuma baza ku mwanya mwiza.

Guvereneri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred wari witabiriye iyi nama, yasabye ko abayobozi bakorera hamwe bagashaka icyatuma akarere ka Gatsibo kava ku mwanya wa munani kagize kakajya ku mwanya wa mbere.

Yanashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu karere ka Gatsibo bwatumye gatera intambwe nziza mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017-2018, abasaba kongere imbaraga.

Agira ati “Hari intambwe imaze guterwa ariko urugendo ruracyahari. Dusubize amaso inyuma turebe ibyo twakoze n’ibyo tutakoze neza bityo dufate ingamba zo kuza ku mwanya wa Mbere. Birasaba kubikorera tukabiharanira, igishoboka cyose tukagikora”.

Yabasabye kwita ku bibazo by’abaturage ndetse kubashishikariza kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2019A  kandi bakubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka kuko hari ahagiye hagaragara abahinga mu nzuri bitemewe,i asaba ababikora kubireka abatazabyubahiriza bakazabihanirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo,   Richard Gasana yavuze ko mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019,  inzego zose ziyemeje  kuzafatanya mu gushyira mu bikorwa ibyiyemejwe .

Ati “iyi mihigo  igamije gukomeza guhindura Ubuzima bw’Abaturage  mu iterambere no mu mibereho myiza, kandi ko inzego zose ziyemeje gufatanya mu ishyirwa mu bikorwa ryayo”.

Abaturage nabo bemeza ko biteguye guhatanira umwanya wa mbere. Twagirumukiza James, utuye mu murenge wa Kiramuruzi yemeza ko abaturage biteguye gufatanya n’abayobozi kugira ngo bazabashe kubigeraho.

Aragira ati “twishimiye umwanya twagize ariko turifuza natwe kuzaba aba Mbere kandi birashoboka kuko nidufatanya n’abayobozi bacu bakatugezaho ibikorwaremezo natwe tuzagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, twitabire kwishyura ubwisungane ndetse nta mwana uzongera kuva mu ishuri ,tuzakorana neza n’abayobozi bacu tunibungabungire umutekano  twitabire no guhinga kijyambere kugira ngo tubone umusaruro uduhagije”.

Dusabimana dative utuye mu murenge wa Gasange na we yemeza ko akarere kabo gashobora kubona umwanya wa mbere ariko agasaba ko bafashwa kubona amashanyarazi n’amazi kugirango. Aragira ati “imihigo twiteguye kuyesa kandi ibyo dushoboye nk’abaturage tuzabikora, turifuza ko batuvana mu bwigunge tukabona amashanyarazi mu murenge wacu wa Gasange, tugatera imbere nk’abandi, natwe nk’abaturage tuzakora ibyo dufitiye ubushobozi,…”.

Umwaka w’imihigo 2018/2019 akarere ka Gatsibo kahize  Imihigo 70: Mu bubukungu ni  Imihigo 26, Imibereho myiza ni imihigo 33, naho mu miyoborere myiza ikaba 11. Hazakoreshwa ingengo y’imari isaga Miliyari 13 na Miliyoni 645 z’amafaranga y’u Rwanda.

gatsibo3
Ufite mikoro, Guverineri MUfulukye, arasaba abayobozi kuharanira umwanya wa Mbere

 

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *