Bamwe mu baturage bo mu Mdugudu wa Rurema, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, bavuga Umukuru w’Umudugudu wabo, Muhire Janvier, amaze igihe ishyamba rya Leta yararigize nk’irye, atema ibiti akanatwikisha amakara. Umuturage waduhaye amakuru ariko adashaka ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko Mudugudu Janvier iri shyamba yarigize nk’akarima ke. Yagize ati “ Uwo Muhire manda ebyiri zirashize ririya shyamba yarigize nk’irye. Ni irya Leta ariko riri mu mudugudu wacu wa Rurema, ubwo rero atemamo ibiti uko yishakiye, akanatwika n’amakara. Ubuyobozi bw’akagari ntacyo bubikoraho. Sinzi niba butabizi.” Undi muturage yavuze ko “ Urabona ubu imvura ino aha yarabuze, none se ubu iri shyamba ntiraydufashaga. Nta giti gikura ubu dusigajemo ingemwe gusa n’ibishyitsi. Ni ku musozi, kuba ririya shyamba ritameze neza byaduteje isuri.” BWIZA ntibyadukundiye kuvugana na Mudugudu Muhire Janvier kuri telefoni ye ngendanwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukomane, Rukundo Marcel, yavuze ko iki kibazo atakizi kuko ari mushya, ngo agiye kugikurikirana. Yagize ati “ Njye nari nsanzwe ndi SEDO, gitifu yaragiye gusa ubu nibwo nagizwe gitifu kuva mu kwa Karindwi. Ngiye kubikurana menye ibyo aribyo.” Gitifu Rukundo avuga ko nta burenganzira uwo ari we wese yagira bwo kwigabiza ishyamba rya Leta. Aba baturage bavuga ko iki kibazo kizwi muri bagenzi babo n’ubwo benshi baba bicecekeye. Bavuga ko ibyo biti bakabikoresheje mu kubakira abatishoboye cyangwa kubaka amateme ariko ngo Mudugudu Janvier nta gahenge ariha kuko igiti gikuze cyose ahita agitema.


