Gatsibo: Habonetse umubiri w’umuntu bikekwa ko yishwe muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu mudugudu wa Bushenyi, akagari ka Kabuga, umurenge wa Kiramuruzi ho mu karere ka Gatsibo,  ku wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, habonwe umubiri w’umuntu bikekwa ko yishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, wakuwe mu gikari cy’urugo rw’umuturage witwa Nkuriyingoma Pierre wahise atoroka.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu bakozi bahawe akazi na Nkuriyingoma, avuga ko ubwo bacukuraga icyobo bakatiragamo urwondo aribwo babonye uwo mubiri sebuja abategeka guceceka.

Umwe muri bo witwa Harelimana Theogene, agira ati “twakoze kwa Nkuriyingoma, ni njyewe wari urimo gukata urwondo maze mpura n’ikibazo mbona ngonze umubiri w’umuntu, ubwo nahise mbimenyesha Nkuriyingoma njyewe mpita ngira n’ubwoba bwo gukomeza gukora  ahita adusaba ko uyu mubiri twawushyira ku ruhande tugakomeza akazi,  anatubwira ko iki kibazo ariwe uzakimenyesha  ubuyobozi”.

Nyuma yo gutanga aya makuru ndetse n’umubiri ukahavanwa ukagezwa mu Kagali ka Kabuga, uwitwa Butera Jean Baptiste yavuze ko  uyu mubiri ari uwa murumuna we witwagaga Nyabutsitsi wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ati “icyambwiye rero ko ari we koko, ni uko bamuzamura bagiye kumwica bahise bamucuza ibyo yari yambaye byose, ubwo rero uwo mubiri tumaze kuwubona nta mwenda wawugaragaragaho namba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Kavutse Epiphanie, yatangaje ko  nta gihamya bari babona neza yemeza nyirawo, gusa ngo barimo gukorana n’Akarere kugira ngo banakurikirane bamenye niba no mu rugo imbere kwa Nkuriyingoma  nta yindi mibiri yaba ihari kugira ngo ibe yakurwayo  nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Ni amakuru akinashakishwa  kuko uyu mubiri ntituramenya nyirawo, ni ugukeka kandi bakavuga ko aho hantu mu gihe cya Jenoside hari bariyeri, ibi byatumye dukeka ko  n’ubutaka buriho inzu n’ubwiherero hashobora kuba hari indi mibiri bubakiyeho”.

Yakomeje avuga ko bitarenze ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha bazakoresha inama n’abaturage bose bo mu Kagali ka Kabuga amakuru azahakurwa akazahuzwa n’ay’inzego z’umutekano, nyuma yoherezwe ku karere, ati “dutegereje ko bazatwemerera gusenya izi nyubako tukareba niba nta yindi mibiri yubakiweho”.

YouTube player

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *