Screenshot_20250630-132103 (1)

Gatsibo: Ubukwe bw’umusore w’imyaka 21 n’inkumi ya 35 bwatangaje benshi

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye ubukwe butari busanzwe ku wa 28 Kamena 2025, ubwo Nkundimana Gerard, umusore w’imyaka 21, yashyingiranwaga na Uwimana Donatha, umugore w’imyaka 35.

Ni ibirori byabereye mu kibuga cy’itorero rya ADEPR Ngarama, byitabirwa n’abantu benshi, barimo abo mu muryango, inshuti, abayoboke b’amadini ndetse n’itangazamakuru.

Ababashije kwitabira ubu bukwe bavuga ko bwari ubudasa, butandukanye n’ibisanzwe biboneka mu migenzo y’ubukwe bw’abanyarwanda, ariko ngo byari byarabaye iby’amasengesho menshi, ndetse bamwe bagahamya ko “bwari bwateguwe n’Imana.”

Umudiyakoni Musabyuwera Damien wo muri iri torero, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko nta gitangaje kiri mu kuba umugabo yashakana n’umugore umuruta, kuko urukundo rudashingira ku myaka.

Ati: “Ntaho byanditse ko tugomba gushaka abantu duhwanyije imyaka cyangwa tunganya imyaka. Umuntu ashobora gukunda umuruta cyangwa aruta. Umusore nta kindi yambwiye yamukundiye, ariko byo mu buryo bugaragara umukobwa ni mukuru. Ntabwo nigeze mbabaza imyaka barushanya, ariko nta gitangaje kirimo. Ibirori byose biba bitangaje, n’ubu bukwe ni uko.”

Ubukwe bwabo bwabaye urwunge rw’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage batuye muri aka gace, bamwe bavuga ko “ari intambwe y’ubwisanzure mu rukundo”, abandi bagaragaza ko byateye urujijo bitewe n’itandukaniro ry’imyaka.

Nubwo hari abagiye babifata nk’ibidasanzwe, abasesengura iby’imibanire bavuga ko ubukure atari bwo bwonyine bushobora gushingirwaho mu guhitamo uwo mwubakana, ahubwo ko urukundo, icyizere n’ubwumvikane aribyo shingiro.

Ibi birori kandi byabereye mu mutuzo no mu byishimo, aho abari bitabiriye baririmbye, babyina ndetse banasangira n’abageni mu birori byabereye ku rusengero.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *