Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Muhura,akagari ka Mamfu mu mudugudu wa Akamugenge haravugwa inkuru y’urupfu rw’uwitwa Karangwa wari usanzwe uzwiho gukora akazi ko gutunda amafumbire no gutindura imisarane, bikekwa ko yakubiswe inkoni bikamuviramo urupfu.
Inkuru y’urupfu yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, taliki 12 Ukwakira 2024, aho bivugwa ko yakubiswe ku wa Gatanu, taliki 11 Ukwakira 2024.
Uwo bikekwa ko ariwe wakubise Karangwa bikamuviramo urupfu yitwa Ndagijimana, usanzwe uzwi nk’imparata ucukura amabuye[mu buryo butemewe].
Amakuru BWIZA ifite ni uko Ndagijimana yahaye ikiraka cyo gutindura umusarane uyu witwaga Karangwa, akishyurwa avansi y’amafaranga ibihumbi 2500, ariko hagashira iminsi 5 atarabikora ibyo yayaherewe.
Umwe mu baturage batuye muri ako kagari yabwiye BWIZA ko bahuriye mu isantere y’Umunanira isanzwe ikunze kubamo urugomo ruterwa n’imparata zihaba, amubonye amukubita inkoni.
Ati: “Karangwa yafashe amafaranga ya Ndagijimana arayabyinira, maze ntiyakora ikiraka cyo gutindura umusarane yari yahawe, nyuma y’iminsi itanu Ndagijimana atabona uwo yahaye ikiraka, bahuriye mu isantere y’Umunanira, Ndagijimana afite inkoni, ahita ayimukubita mu mutwe.”
Uwo muturage akomeza avuga ko Karangwa yakubiswe inkoni imwe aryama hasi, aza gukururuka arataha, bucyeye aza kwitaba Imana.
Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera ikimara kumenyekana inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge bahise bagera aho byabereye bata muri yombi ukekwaho gukora icyaha, mu gihe iperereza rigikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Nayigizente Gilbert, Gitifu w’Umurenge wa Muhura yemereye BWIZA aya makuru avugako hari umuntu koko wapfuye, ariko kugeza ubu ntabwo bahita bemeza ko urupfu rwe rwatewe no gukubitwa ko ibi bizemezwa n’abaganga kuko hagiye gukorwa isuzuma.
Gitifu Gilbert,yakomeje avuga ko ariko mu gihe hari gukorwa iperereza, hari umwe wahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhura.
Nyakwigendera akaba assize umugore n’abana bane.


