Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko umugabo wari utuye mu karere Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro yakubiswe nyuma y’uko bamuguye gitumo n’umugore we bamaze kwiba intoryi zari zihinze mu murima w’umuturage.
Uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Murambi bikavugwa ko we abamukubise bamufatiye mu cyuho we n’umugore we bamaze kwiba intoryi banazipakiye mu mifuka itatu .
Bamwe mu baturage batuye ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera, batangarije BTN dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo warikumwe n’umugore we b’abandi bantu babiri bacyekwaho ubujura bahise biruka ariko uwapfuye afatwa atarenze umutaru baramukubita bimuviramo urupfu .
Aya makuru akaba yemejwe na Gitifu w’Umurenge wa Murambi Ndayisenga Jean Claude,
Ati:” Nibyo koko amakuru niyo, yapfuye ariko twayamenye nyuma yuko abaturage badutabaje ko hari umuturage basanze aryamye hafi y’umuhanda yanegekaye noneho duhita dusaba abajyanama b’ubuzima kwihutira kumujyana kwa muganga gusa nyuma twongera kwakira amakuru avuga ko yamaze kwitaba Imana”.
Gitifu Ndayisenga yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kiziguro mu gihe iperereza ku rupfu rwe ryahise ritangira.


