Umusore witwa Sibomana bita Kadogo usanzwe ari umushumba uragira inka mu kagari Ka Rubona mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yakubise inkoni ebyiri umugabo witwa Nsekarije Jean Damascene w’imyaka 35, arapfa.
Kampire Jeanne ni Umubyeyi wiboneye Nsekarije akubitwa. Yatangarije Bwiza ati: “Uwo musore wakubise Nsekarije yabanje kujya kwahira, abo bari bajyanye ni bo yabanje gukubita kuko baje nta bwatsi bazanye. Ageze hariya bogoshera ahasanga umwana wa Nsekarije aramukubita, umwana yahise agaruka mu rugo arira abibwira se ko akubiswe.”
Yakomeje ati: “Umubyeyi yaje kureba Sibomana amubaza icyo amuhoye, ni bwo yahise afata Nsekarije amurambika hasi abaturage baramumukiza, ni bwo Nsekarije yafashe inkoni yari afite ajya mu rugo undi aramukurikira amubwira ngo namuhe inkoni ye, akimuha iyo nkoni yahise ayimukubita mu nsi y’ugutwi, yongeramo iya kabiri ahita yikubita hasi, bamujyana kwa muganga ntiyagerayo kuko yapfuye barimo bajyayo.”
Umuryango wa Nsekarije wababajwe n’uburyo yishwemo. Se wabo, Habiyakare Gaspard asaba ko Sibomana yahanirwa iki cyaha. Yagize ati: “Uwo bishe ndi se wabo tukaba twababajwe n’uko yishwe agiye kubaza icyo umwana azize. Turasaba ubutabera gukurikirana uwo mugizi wa nabi agahanwa.”
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard kugira ngo tumubaze ku rugomo rukorwa n’abashumba bagendana inkoni, barimo abahohotera abaturage ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyitabye telefoni ndetse ubutumwa bugufi twohereje ntiyabusubije kugeza ubwo twasohoye iyi nkuru.
Mu ntara y’Iburasirazuba havugwa abashumba baragira inka bagendana inkoni no mu mihanda bakavugwaho guhohotera abaturage, bakabakubita, bakabakomeretsa.
Uretse Nsekarije, mu kwezi gushize abashumba bo mudugudu wa Bihingwa, akagari ka Kabarore mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bakubise amabuye uwitwa Karangwa Augustin, na we arapfa.


