Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari i Harare mu gihugu cya Zimbabwe aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi kuva ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri Twitter yayo yavuze ko Gen Murasira ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu ngabo za Zimbabwe, barimo Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Hon Oppah Muchinguri wari uherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo, Gen Philip Valerio Sibanda.
Uruzinduko rwa Gen Albert Murasira muri Zimbabwe ruje rukurikira urw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2021.
Icyo gihe we na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku bijyanye n’uko bashimangira ubufatanye bwa Gisirikare hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura.
Minisitiri Kashiri yabwiye urubuga rwa MINADEF ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Ati: “Ndi muri Kigali ku butumire bwa Minisitiri w’Ingabo mu rwego rwo kongera kureba uburyo dushobora gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi. Icyo twaje gukora uyu munsi harimo gusangira amakuru yerekeye imbogamizi ibihugu byacu bihura na zo; zirimo ibibazo byo guhangana n’iterabwoba mu bihugu byacu, mu karere no ku mugabane wa Afurika.”
Icyo gihe kandi yashimangiye ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano w’igihe kirekire kuva mu 1997, ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye na nubu akiriho.






