Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango wa CEEAC yigaga ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano byugarije igihugu cya Tchad.
Ni inama yabereye mu gihugu cya Congo-Brazzaville ku wa Gatanu, ku butumire bwa Perezida Denis Sassou Ngueso wa kiriya gihugu unayoboye uriya muryango.
CEEAC cyangwa ECCAS (mu rurimi rw’Icyongereza), ni umuryango uhuza ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati birimo n’u Rwanda.
Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique na JoĂŁo Lourenço wa Angola.
Igihugu cya Tchad kuri ubu cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri Politiki ndetse n’umutekano, nyuma y’urupfu rwa MalĂ©char Idriss DĂ©by Itno wari Perezida wa wacyo rwabaye muri Mata uyu mwaka, nyuma yo kurasirwa ku rugamba ingabo ze zari zihanganyemo n’inyeshyamba.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama yo ku wa Gatanu, biyemeje gutera inkunga y’amafaranga akanama ka gisirikare kayoboye Leta y’inzibacyuho muri Tchad, gakuriwe na Mahamat Idriss DĂ©by Itno usanzwe ari umuhungu wa Perezida Idriss DĂ©by.
Ni amafaranga Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wahawe umukoro wo gukusanya mu bihugu binyamuryango bya CEEAC.
Uretse kuba Tchad yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, iki gihugu gisanzwe kinafitanye amakimbirane yambukiranya imipaka na Centrafrique bituranye, ku buryo yasize abatari bake bo mu bihugu byombi batakaje ubuzima.
Ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gukemura ariya makimbirane mu buryo bwa gicuti, gusa hashyirwaho Komisiyo ishinzwe gukurikirana umunsi mu wundi urugendo rwo kuyakemura burundu.
Inama idasanzwe ya CEEAC yiga kuri Tchad yanitabiriwe na Moussa Faki Mahamat, umunya-Tchad akanaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Moussa Faki mu ijambo rye yavuze ko Afurika yunze ubumwe ikeneye gufasha mu buryo bwose akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho.
Faki yaboneyeho gushyiraho umunya-SĂ©nĂ©gal Ibrahim Fall nk’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad; mu gihe umunye-Congo Brazza Basile Ikweli we yagizwe intumwa yihariye ya AU i Ndjamena.
Moussa Faki yavuze ko Abanyafurika bose, umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse na CEEAC nibahuza imbaraga; nta kabuza Tchad izagera ku mahoro arambye.
Biteganyijwe ko inama ya CEEAC isozwa kuri uyu wa Gatandatu ari na bwo hamenyekana imyanzuro iyifatirwamo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


