Gen Bunyoni yaba yahunze u Burundi, ba Colonel 2 bafungwa bamuzira

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yaba yarahungiye muri Tanzania.

Ni amakuru yatanzwe na bamwe mu bo mu nzego z’umutekano mu Burundi, n’ubwo nta rwego na rumwe muri iki gihugu ruratayangaza ku mugaragaro.

Amakuru y’ihunga rya Gen Bunyoni wanigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, yamenyekanye nyuma y’amasaha make Polisi y’u Burundi isatse ingo ze.

Ingo za Bunyoni zasatswe ni iziherereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.

Polisi yakoze iri saka ku itegeko ry’Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, nyuma yo gukeka ko zaba zari zihishemo za miliyari z’amafaranga y’Amarundi.

Nyuma y’iri saka nta mafaranga Polisi y’igeze ibona; yemwe na General Alain-Guillaume Bunyoni nta wigeze amuca iryera.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yaramaze guhungira muri Tanzania, ndetse ihunga rye rikaba ryatumye bamwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi bahita batabwa muri yombi.

Mu bo SOS MĂ©dias Burundi yemeje ko bamaze gutabwa muri yombi bazira ihunga rye barimo Colonel Alfred Innocent Museremu ukuriye ubutasi bw’imbere mu Burundi, cyo kimwe na mugenzi we DĂ©sirĂ© Uwamahoro uyobora Brigade y’Ingabo zishinzwe guhashya imvururu.

Aba ba Colonel bombi ngo bafunzwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi kuva ku wa Mbere tariki ya 17 Mata, nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko Gen Bunyoni atakiba iwe.

Colonel Museremu amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi urugo rwe rwanasatswe n’abashinzwe umutekano.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, amushinja gucura umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Ndayishimiye ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, yavuze ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije Bunyoni n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.

Yasabye ‘ba Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’Ă©tat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *