Bwiza

Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b'u Burundi bihishe muri Uvira

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 11 Ukuboza 2025 saa 10:54
Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b'u Burundi bihishe muri Uvira

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n'ubutasi mu mutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasabye abasirikare b'u Burundi bihishe mu mujyi wa Uvira kuhava bagasanga imiryango yabo.

Ni ubutumwa uyu musirikare yatanze, nyuma y'uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri muri Kivu y'Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo zirimo iz'Abarundi.

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, Ingabo za AFC/M23 ziyobowe na Gen. Byamungu zinjiye ku mugaragaro muri Uvira.

Uyu musirikare wari kumwe na Lt. Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya AFC/M23, mu butumwa yatangiye muri uriya mujyi ni uko Ingabo z'u Burundi ziwihishemo zemerewe gutaha mu mahoro.

Ati: "Ndasaba abasirikare b'Abarundi bakihishe mu mazu gusohoka bagasubira mu gihugu cyabo. Nta kibazo na kimwe dufitanye n'Abarundi, bagomba gusubira iwabo bagasanga imiryango yabo."

Byamungu yunzemo ati: "Ikindi ku bakiri mu misozi na bo nibamanuke. Turabizeza ko tuzabafasha gusubira iwabo mu mahoro. Ikindi nta kibazo dufitanye n'abaturage b'u Burundi, turi abaturanyi kandi tuzahora turi bo."

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.