Gen Evariste Ndayishimiye yemeye ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi CNDD FDD yahakanaga

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Ibi yabitangarije BBC mu gihe hari hashize iminsi mike ishyaka CNDD FDD risohoye itangazo rikubiyemo byinshi ndetse rinarimo amagambo ahakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwe nk’umuyobozi mushya w’iri shyaka akaba ahamya ko yabayeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abishimangiye kandi mu gihe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe kurwanya jenoside muri ONU yari yatangaje ko ibyo ishyaka CNDD FDD ryatangaje birimo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe gito.
Gen Evariste Ndayishimiye yagize ati: “ ni abantu baba bashaka gukabya ijambo ngo bashyire u Burundi mu ngorane, Leta y’u Burundi iremeza ihonyabwoko ryabaye mu Rwanda kuko isanzwe ari imwe mu ma Leta agize ishyirahamwe mpuzamakungu Loni,…”.
Akomeza avuga ko Leta y’u Burundi yashyize umukono ku masezerano yose y’umuryango w’abibumbye (ONU) harimo n’arwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu nka jenoside.
N’ubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa yemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, hari hashize iminsi mike Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’i Burundi, Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD avuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga.
Iyi mvugo yatangajwe n’uyu muyobozi w’iri shyaka, yashenguye imitima ya benshi mu Rwanda kumva aho u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi gikoresha imvugo nk’iyi iganisha ku guhakana aya mahano yabaye bose bareba, gusa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG ikaba yaramaganye yivuye inyuma iyi mvugo ya Pascal by’umwihariko inashima akanama ka Loni kagaye iyo mvugo ye.
Gen Ndayishimiye watangiye kugorora imvugo mugenzi we yari yakoresheje ipfoba jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatorewe kuyobora CNDD FDD mu cyumweru gishize akaba yari amaze amezi agera kuri 2 asezeye mu gisirikare cy’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *