Hagati mu kwezi kwa kanama ubwo habagaho inama rusange y’ishyaka CNDD FDD ry’i Burundi, nibwo batoye abayobozi bashya, muri uwo muhango ni nabwo urubyiruko rw’iri shyaka (Imbonerakure) rwigambye ko zizakurikira abarwanya Leta bahung iye mu Rwanda.
Mu kiganiro BBC yagiranye, Gen Evariste Ndayishimiye, umuyobozi mushya wa CNDD FDD yabajijwe kuri iyi mvugo, yasubije agoreka imvugo ahamya ko ishyaka abereye umuyobozi rigera aho rikanatanga imbabazi.
Umunyamakuru wa BBC yagize ati : “B afatiye no ku majambo bumvise urwaruka rwa CNDD FDD rwakoresheje mu byivugo….baravuga ko bazakurikira uwo ari we wese udahuza n’umugambwe CNDD FDD bakabasanga mu Rwanda aho bahungiye bakabatsindayo, bakabahambayo, murumva abantu baba batafatiye kubyo baba bumvishe Atari ukuvuga ngo ni ibihimbano?
Mu kumusubiza, Gen Evariste Ndayishimiye yagize ati: “Njyewe nemera yuko n’ubu aricyo kimwe, iyo umuntu avuze yuko tutazihanganira inkozi y’ikibi izatera u Burundi, ntibivuze yuko CNDD FDD itagira ukwihanganirana,…”.
Yakomeje avuga ko iri shyaka iyo ritagira ukwihangana riba ryaragiriye nabi abashatse guhirika ubutegetsi ku wa 13 Gicurasi 2015 bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ati: “Hari ukwihangana kwaba kuruse uko”.
Gusa akaba yongeraho ko umuntu wese ufite umugambi wo kujya kumena amaraso mu Burundi azafatwa azanwe mu gihugu akurikiranwe.
Mu gihe atavuga uburyo bazajya gufatamo abo bantu bavuga ko bahungiye mu Rwanda bakabasubiza iwabo, gukurikiranwa n’ubutabera, Imbonerakure zo zahamyaga ko zizahabasanga zikabica zikabahambayo, nk’uko n’uyu munyamakuru wa BBC yari yabimubajije.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi wa CNDD FDD avuga akoreka imvugo ku byari byatangajwe n’urubyiruko ahagarariye, benshi bakomeje kwibaza imbaraga izi Mbonerakure zaba zifite ku buryo zaza kwicira impunzi mu Rwanda zarangiza zikazihamba, nyuma zigataha nk’izesheje umuhigo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


