Gen. James Kabarebe yahishuye uko yigeze kurwana n’intare kugeza ayinesheje

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuye uko mu 1982 we na bagenzi be bigeze guhangana n’intare ijoro ryose kugeza bayinesheje.

Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, ubwo yaganiraga urubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.

Ni urubyiruko rwibumbiye mu makoperative rurimo abamotari, Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto n’abandi.

Muri iki kiganiro umwe mu rubyiruko witwa Nkotanyi yabajije Gen Kabarebe niba inkuru ivuga ko yaba yarigeze kurwana n’intare ari ukuri; mbere y’uko undi amuvira imuzi iby’iyo nkuru.

Gen Kabarebe yasobanuye ko iby’iyi nkuru bigitangira hari mu 1982, ubwo Milton Obote wari Perezida wa Uganda yirukanaga impunzi z’Abanyarwanda yangaga urunuka zari zarahungiye mu gihugu cye, azisaba gusubira mu gihugu cyazo.

Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko impunzi zitahuka, gusa zigeze mu Rwanda Perezida Juvenal Habyarimana na we zirukana azisaba gusubira muri Uganda; zibura aho zijya.

Yakomeje agira ati: “Muri uko Habyarimana tugeze ku mupaka atwirukanye, ni ho twasubiye ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda tujya mu kagezi kitwa Umuyanja, duhagararamo.”

Icyo gihe ngo abasirikare ba Habyarimana baje gusanga impunzi zarimo na Gen. James Kabarebe muri ako kagezi, bazibwira ko zitagomba kwinjira mu Rwanda kuko bazitaga Abagande.

Ni na ko kandi abanya-Uganda bari hakurya na bo bavugaga ko badashaka ziriya mpunzi kuko bazitaga Abanyarwanda; ibyatumye ziguma muri wa mugezi w’Akanyanja.

Gen Kabarebe yavuze ko bijyanye n’uko ibihugu byombi byari byabanze, byabaye ngombwa ko umusirikare wo ku rwego rwa Caporal wo mu ngabo z’u Rwanda wabasubizaga inyuma abasaba kuguma muri uriya mugezi; nyuma yo kubabwira ko kuva u Rwanda na Uganda byari bibanze bisobanuye ko n’Imana yari ibanze.

Yunzemo ati: “Twarebye gusubira muri Uganda tubona Abagande bari butwice kuko bari bakaze, turavuga tuti ‘reka dukate’ kuko aho twari turi hari hafi ya Parike y’Akagera, dukata hafi ya Parike y’Akagera twinjira mu Rwanda mu gicuku.”

Icyo gihe aho bahingukiye ngo bicare ni bwo baje guterwa n’intare yashakaga kubambura inka bari bafite, mbere yo gutangira guhangana na yo.

Asobanura iby’urwo rugamba yagize ati: “Intare yarateye irabanza irivuga, kuko iyo intare igiye gutera irabanza ikivuga. Twarayumvise turavuga tuti ‘iraje’ turayitegura, twari twacanye umuriro mwinshi cyane. Mu kanya gato twumvise iteruye inka iyiducisha hejuru, iba ikubise nka hariya.”

Gen Kabarebe icyo gihe ngo ni we wari mukuru mu bo bari hamwe, dore ko abandi bari abasore bari hagati y’imyaka 15 na 14 y’amavuko.

Yakomeje agira ati: “Twafashe inkoni turwana n’intare ijoro ryose. Ukayikubita ikaguca hejuru ishaka gufata hejuru ku ijosi ugahindukira ukayikubita […], turwana n’intare kugera mu gitondo turayinesha.”

Kabarebe yavuze ko intare isanzwe ari inyamaswa byoroshye guhangana na yo.

Yavuze ko ibanga ryo gutsinda iyi nyamaswa y’inkazi ari uko mu gihe ikwatatse ikaza igusanga na we ugomba kuyisanga, kuko kwibeshya ugasubira inyuma byibura ikirenge kimwe ihita igufata.

Yunzemo ko nyuma y’uru rugamba Habyarimana yaje gucumbikira impunzi zari zirukanwe na Obote mu nkambi yari yubatse mu Mutara, hanyuma iza gusenywa nyuma y’imyaka ine ubwo Museveni yahirikaga ku butegetsi bikaba ngombwa za mpunzi zisubira muri Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *