Gen. Kabarebe i London mu nama ya ba minisitiri b’ingabo ku kubungabunga amahoro

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 kugeza kuri uyu wa Kane itariki 08 Nzeri, u Bwongereza bwakiriye Inama ya ba minisitiri b’ingabo bafite ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni ibera London. Iyi nama ikaba yanitabiriwe na minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisitiri Louise Mushikiwabo.

Muri iyi nama Umunyamabanga wa leta w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ibihugu bikoresha Icyongereza, Madamu Baroness Anelay akaba yatangaje ko u Bwongereza bushyigikiye Amahame ya Kigali yavuye mu Nama Mpuzamahanga ku kurinda abasivili mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

s465_bnanelay
Nyakubahwa Baroness Anelay

Nyakubahwa baroness Anelay yavuze ko inama yo muri iki cyumweru igamije kwiga uko ibikorwa byo kubungabunga amahoro byakorwa neza. Yavuze ko kongera ubushobozi bw’abashinzwe kurinda abasivili ari ingenzi kandi ko Amahame ya Kigali yashyizweho ngo afashe gushyira mu bikorwa ibi bintu.

Guhera kuwa 28 kugeza kuwa 29 Gicurasi 2015nibwo Guverinoma y’u Rwanda, yateguye Inama Mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru ku Kurinda Abasivili, yabereye i Kigali.

Iyi nama yahurije ibihugu 30 by’ingenzi bifite ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse n’ibihugu 10 by’ingenzi bitera inkunga y’amafaranga ibi bikorwa, impuguke za Loni, abo muri za kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa.

Iyi nama kandi ikaba yaraje ikurikira indi yo ku rwego rwo hejuru ku Bikorwa byo kubungabunga amahoro yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York muri Nzeri 2014, yari iyobowe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ba Minisitiri b’Intebe ba Bangladesh, Pakistan, u Buyapani ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iyi nama yabereye I Kigali, perezida Kagame akaba yaratangaje ko ibyakorwa byose mu kurinda abasivili hagomba kurebwa ibindi bintu bibiri by’ingenzi; ari byo kureba umubare w’amakimbirane yakumiriwe no kureba umubare w’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwageze ku ntego zabwo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *