Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasobanuye uko ingabo za RPA Inkotanyi zigeze kurindira umutekano Habyarimana Juvénal wayoboraga Repubulika y’u Rwanda.
Uyu musirikare yabisobanuriye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu ntara y’Amajyaruguru ruri mu mahugurwa “ku ruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu kucyubaka” ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 7 Kamena 2022.
Gen. Kabarebe yavuze ko mu 1993, Leta ya Habyarimana yakoreye Abatutsi ubwicanyi mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Bugesera, Kibirira muri Ngororero, Inkotanyi zifata icyemezo cyo gushyira igitutu ku butegetsi kugira ngo bubuhagarike.
Yagize ati: “Icyo gihe His Excellence aravuga ati ‘ibi ntabwo twabyihanganira. Niba imishyikirano utayishaka, utangiye kwica abantu, turavansa (avancer) tugukureho ku ngufu. Icyo gihe ingabo za RPF zigaba ibitero ku ngabo za Habyarimana kandi icyo gihe RPA yari imaze gukomera, ingabo za Habyarimana zaratangiye kudutinya. Mu gihe gitoya cyane, RPA yaravansije, igera hafi ya Shyorongi. Ni ukuvuga ngo iyo dukomeza, twari gufata n’i Kigali.”
Gen. Kabarebe yatangaje ko tariki ya 8 Gashyantare 1993 RPA yahagaritse imirwano kugira ngo imishyikirano ikomeze, hasaranganywe ubutegetsi, isubira mu birindiro yari yaturutsemo. Ati: “Ariko twumvikana ko hagati y’aho twari twageze n’aho twasubiye mu birindiro byari ibyacu ko nta ngabo za Habyarimana zihaba, bahita Zone Tempo.”
Yakomeje avuga ko imishyikirano yakomeje, bigeze muri Nyakanga 1993, Habyarimana ashaka guhura na Paul Kagame nk’umuyobozi wa RPA Inkotanyi. Ati: “Icyo gihe bategura Kinihira, Habyarimana araza, RPF iraza bahurira Kinihira. Barahura iyo nama rwose ni twe twayiteguye, nari mpari. “
Asobanura uko Inkotanyi zarindiye umutekano Habyarimana muri iyi mishyikirano. Ati: “Habyarimana aza mu kadege ke ka helicopter kandi aho kacaga hose ni twe twari tuharinze, araza, agera Kinihira, avamo, nta n’abasirikare yari afite mu kadege, amaesikoti yari ahari cyangwa abasirikare ni ab’Inkotanyi. Turamwakira Kinihira, baganiraho nk’isaha imwe cyangwa n’igice, birangiye afata akadege ke aragenda.”
Gen. Kabarebe yavuze ko ibi byose byakozwe kugira ngo byorohereze imishyikirano ya Arusha yaje gushyirwaho umukono tariki ya 4 Kanama 1993, ariko Habyarimana akayitesha agaciro, avuga ko ari ibipapuro, nyuma y’umunsi umwe ashinga radiyo RTLM yahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi. Ati: “Ntabwo yigeze yemera ko imishyikirano igomba kubaho no gushyirwa mu bikorwa.”
Iyi mishyikirano ya Arusha yari igamije gushyiraho guverinoma irimo imitwe yose ya politiki keretse CDR y’abahezanguni yateguye ikanayobora umutwe w’Interahamwe washyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko ruteraniye mu kigo cya Gishari ni 216. Rwaturutse mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru.




