Gen. Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’igihugu cye n’u Rwanda.

Bigaragarira mu butumwa uyu musirikare yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, yifashishije amabendera y’ibihugu byombi, bugira buti: “Ubumwe bwacu bwatangiye mbere y’amateka yanditse. Turi umuntu umwe! Imana ihe umugisha ubumwe hagati ya Uganda n’u Rwanda!”

Gen. Kainerugaba aherutse mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama, ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro byimbitse byerekeye umubano w’ibihugu byombi, ndetse banagaragaza icyizere cy’uko bizatanga umusaruro mwiza.

Uwo munsi uyu musirikare yasubiye muri Uganda, guhera ubwo atangira kwandika ubutumwa butandukanye, yerekana ko yifuza ko umubano w’ibi bihugu wajemo agatotsi kuva mu 2017 wakongera ukaba mwiza.

Muri ubu butumwa, Gen. Kainerugaba agaragaza amateka meza y’umubano w’u Rwanda na Uganda n’isano y’ubuvandimwe iri hagati y’abaturage babyo.

Inkuru y’uruzinduko rw’uyu musirikare mu Rwanda https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yakiriye-Gen-Muhoozi-umuhungu-wa-Museveni-Amafoto

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen. Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’u Rwanda na Uganda
    Biroroshye: muhagarike gushyigukira aduyi

  2. Gen. Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’u Rwanda na Uganda
    Biroroshye: muhagarike gushyigukira aduyi

  3. Gen. Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’u Rwanda na Uganda
    Siwe uri kubisaba wenyine natwe turi ku mavi

  4. Gen. Kainerugaba arasaba Imana gushyigikira ubwiyunge bw’u Rwanda na Uganda
    Siwe uri kubisaba wenyine natwe turi ku mavi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *