promo.jpg

Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba arasabira Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Ronald Rwivanga kuzamurwa mu ntera.

Mu butumwa bubiri yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 18 Mata 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko azi ubuhanga kuri Col. Rwivanga kuva muri Kisubi muri Uganda.

Yashyizeho amafoto abiri y’uyu musirikare, maze ashyiraho ubu butumwa: “Umuvandimwe wanjye kuva muri Kisubi, Colonel Ronnie Rwivanga, Umuvugizi wa RDF. Mu by’ukuri ni Umuvugizi w’umuhanga! Ndasenga ngo Afande Kagame azamuzamure kuri Brigadier General.”

Rwivanga wahoze ashinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare yagizwe Umuvugizi wa RDF mu Kuboza 2020, asimbura Lieutenant Colonel Innocent Munyengango.

Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yazamuwe mu ntera muri Kamena 2021, ahabwa ipeti rya Colonel hamwe n’abandi barimo Jean Paul Nyirubutama, Callixte Kalisa na Francis Ngabo Sebicundanyi.

Col. Rwivanga kandi yanabaye umuyobozi ushinzwe imyitozo n’ibikorwa bya gisirikare mu ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu zizwi nka ‘Republican Guard’.

Ni umwe mu bakiriye Gen. Kainerugaba ubwo yazaga mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2022, kuganira na Perezida Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

promo.jpg
rwivanga-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Ndabona Muhoozi ariwe Rwivanga! Avuye mu ububanyi n’amahanga none agiye no gutegeka itangwa ly’amapeti mu Rwanda!

  2. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Ndabona Muhoozi ariwe Rwivanga! Avuye mu ububanyi n’amahanga none agiye no gutegeka itangwa ly’amapeti mu Rwanda!

  3. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Kainerugaba agira amagambo menshi natuze u Rwanda so Uganda

  4. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Kainerugaba agira amagambo menshi natuze u Rwanda so Uganda

  5. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Kainerugaba agira amagambo menshi natuze u Rwanda si Uganda

  6. Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera
    Kainerugaba agira amagambo menshi natuze u Rwanda si Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *